right side
Zinedine Zidane niwe ugiye gusimbira Laurent Blanc
kuya 6-07-2012 saa 01h51' | 252  yanditswe na

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa muri iki gihe iri gutozwa n’umutoza Laurent Blanc, ntibyishimiwe n’abakunda umupira w’amaguru ndetse n’abaturage muri rusange muri iki gihugu. Iyi niyo mpamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cy’Ubufaransa ribona Zinedine Zidane nk’umutoza w’ejo hazaza w’ikipe y’igihugu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa Noël Le Graet abona Zinedine Zidane ari umuntu wo kwizerwa cyane kuburyo ashobora gusimbura umutoza Laurent Blanc, kandi ko ari ibintu umubonamo.

Akomeza avuga ko Zinedine Zidane ari umuntu wiha agaciro kandi ushoboye, yongeyeho kandi ko bavuganye n’umutoza Didier Deschamps Ariko ukabona nta bushake ari kugenda agaragaza bwo kuba yatoza ikipe y’igihugu.

Zidane we kugiti cye avuga ko ashaka kuba umutoza ariko ko byaba byiza atatoza ikipe y’igihugu y’ubufaransa, izwi ku izina rya Bleus, ibi bikaba byaremejwe n’uwahoze ari umukinnyi mugenzi we bakinanye muri iyi kipe y’igihugu Bixente Lizarazu ko Zidane akwiye gutoza ikipe y’igihugu.

Zinedine Zidane w’imyaka 40 yagiranye ibihe byiza n’ikipe y’igihugu y’ubufaransa kuko mu 1998 yatwaye igikombe cy’isi, yongera atwara n’igikombe cy’uburayi mu 2000. Kuri ubu akaba ari umwe mu bayobozi b’ikipe ya Real Madrid. Dore ko nayo yayigiriyemo ibihe byiza ubwo yakinanaga n’abakinnyi nka Ronaldo, Figo, n’abandi.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano