right side
Yibarutse ubwo yari yaje gusezerana
kuya 9-07-2012 saa 14h49' | 368  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Akarere ka Jallais (Mainne-et- Loire) ho mu Bufaransa kabonye ikintu kidasanzwe kuri uyu wa gatandatu aho umugeni abyarira aho yagiye gusezeranira nyuma gato y’uko asezerana.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko byabanje kubagora kwanzura ko basezerana kubera ko ubukwe bwari buteganyijwe ku wa gatandatu kandi umugore yaragombaga kwibaruka ku itariki 14, kandi habaho kwibaruka mbere y’igihe giteganyijwe.Kuwa gatandatu umugeni yari ananiwe ariko bakabyitirira imyiteguro y’ubukwe.

Abashyingiwe bishimiye ababatahiye ubukwe , bajya no kubakira ,gusa umugeni ntiyari yishimye.Ubwo baganaga aho biyakirira nibwo yahise yumva ko, agiye kubyara bamusubiza aho basezeraniye (ku karere) bahamagara abamufasha kubyara ariko bahageze yarangije kuko yahageze agahita abyara ku isaha ya saa sita n’iminota 15.Yabyaye umwana w’umuhungu wanahise arira nkuko abandi bana bavutse babigenza.

Umutoni Laetitia

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano