right side
Yaheze ku bwiherero
kuya 26-06-2012 saa 08h44' | | 655  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Umuugore wo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z‘Amerika yagiye mu bwiherero kwituma,birangira afashe ku musarane (ku ntebe y’umusarane).

Ibi bikaba byarabaye k’umugore izina rye ritatangajwe ubwo yumvaga akubwe mu gihe yari mu ihahiro (Supermarché) rya Wal-Mart de Monticello ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,maze akanyarukira mu bwiherero ngo agaruke akomeze yihahire,ariko bikaza kurangira ahezeyo.

 Guhera kuri uyu musarane rero ngo bikaba byaratewe na kore (Colle) ifatira cyaneyari yashyizwe kuri uwo musarane, kugeza ubu bitaramenyekana uwayishyizeho.Amakuru avuga ko nyuma yuko amazeho igihe kirenga isaha,haje guhuruzwa ikipe y’abashinzwe ubutabazi.

Iyo kipe yabashije kumutabara,ariko ahavana ibikomere aho uruhu rwo ku matako rwari rwavuyeho,bityo ajyanwa kwa muganaga kuvurwa ibikomere.

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano