right side
Uwiringiyimana Theogene yabeshyuje amakuru avuga ko afunze kubera ubusambanyi
kuya 27-07-2012 saa 04h44' | 17   | 5680  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Nyuma yuko ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 26 Nyakanga,bikwirakwije n’ibinyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ko Uwiringiyimana Theo,umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo z’Imana umenyerewe ku izina rya Bosebabireba yaba afunze kubera guca inyuma y’uwo bashakanye,uyu muhanzi ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisozi atuyemo bakaba batangarije umuryango.com ko ibyatangajwe ari ibinyoma.

Theo avuga ko ibi bintu byabaye mu masaha ya saa yine z’amanywa ubwo yajyaga ku rugo baturanye aho yari kumwe n’abandi bantu bane barimo Ingabira Marie Aime,umukobwa umwe baririmbana, ubwo bari kunywa icyayi,umuntu aba aragiye abwiye umugore we ko umugabo we ari kumwe n’undi mugore.Ibi ngo byatumye umugore we ahita aza n’umujinya mwinshi,atangira gutukana ngo izo ndaya ntazishaka ariko ubwo ibyo byose abivugira mu idirishya.Nyuma yo kubona ko mugore ari gutera amahane,biyemeje gukinga ngo ahame hanze ,ibyo bituma arushaho gusakuza,bituma polisi ihita ihagera.

Polisi ikimara kuhagera,yahise ijyana Theo,umugore we ndetse n’uwo mukobwa umugore we yamushinjaga ngo bajye kwisobanura ibajyana ku biro by’umurenge wa Gisozi,nyuma ibasaba gusubira mu ngo zabo. Theo avuga ko uwahaye amakuru umugore we,yamubwiye ko umugabo we ari kume n’umukobwa bonyine kandi bikingiranye,bityo aca ku idirishya ngo arebe koko aribwo yatangiraga gutukana cyane,bakinga kugirango atinjirana ayo mahane, hakavamo ko amena ibirahure by’amadirishya.

Yakomeje adutangariza ko impamvu yatumye bahurira aho yari ijyane n’indirimbo kuko uwo mukobwa basanzwe baririmbana. Yadutangarije ko bageze kuri polisi,umugore abajijwe icyatumye amena ibyo birahure,yashubije ko impamvu yabimuteye aruko yasanze banywa icyayi kandi ngo we nta mafaranga umugabo yamusigiye yo guhaha.

Ku murongo wa Telefone,twaganiriye na Murekatete Patricie,umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi,nawe atubwira ko uretse wenda amakuru arenzeho yaba azwi na Polisi yo yabajije aba bantu,ariko ko ngo uyumugore yabasanze muri salo koko ari abantu bane,agahita atera ariya amahane aribyo byatumye polisi iza ikabageza ku murenge wa Gisozi uko ari batatu kugirango bababzwe,ariko ko nta muntu wigeze agezwa muri gereza nkuko byavugwaga na bimwe mu bitanagazamakuru.

Theo yatubwiye ko ibigeragezo nk’ibi amaze kubimenyera kuko ngo hari igihe bigeze kuvuga ngo arafunze azira gufata umwana,ubundi bikaza gutangazwa ngo yapfuye ariko byose ari ibinyoma.

Kuvuga ko yapyuye ngo byaba byaratangajwe mu gihe cy’amatora aheruka ya perezida wa Repubulika,aho bavuze ko bamurasiye I Nyamirambo avuye kwamamaza Perezida aha ngo bikaba byaratangajwe na radiyo imwe ya hano mu Rwanda yatubwiye ariko tutashatse kuvuga izina.

Ubwanditsi/Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 2-01-2013 saa 07:59"

mwito nde .,,,uriya mu go re...poere mu mu bwi re ko ..ata ru rwu mwe,, ?gu sa ima na .si nku mu ntu ngo yi be shye...gu sa mu se nge re aba go re baba ro ko re ba fi te aba ga bo ima na ya za muye, ?ba ra vu ye ku re ?,ni da nje ku ru bu,,,,,,,,,,,,,,,,,,,,

#2.Yanditswe na muke sha Kuya 2-01-2013 saa 07:50"

mwi to nde...mu reke ,imana ;yi ko rere ibya yo ?ku ko kwaubu.abagore.babakiri si tu .ba ri ha na na peee ..kwakwi ha nga na..ima na na yo ,nti rya ma...gu sa umu go re we yi ha na ne si we gu sa....poreeee

#3.Yanditswe na -xxxx- Kuya 27-08-2012 saa 12:04"

Birababaje byaba ukuri cg atariko ! Ntabwo isura uriya muryango warufite nk’umuryango uhurije hamwe mu gukorera Imana izakomeza kuba imwe. Byose ni satani wabikoze kugirango yisubize icyubahiro cy’Imana bayiheshaga. Yaratsinzwe uko biri kose. Ntawe nteye ibuye nasaba abarebwa n’ikibazo kwiyinira bakisuzuma uruhare buri wese yagize akarusabira imbabazi. Nkanabasaba kujya babwirana gahunda bakanazijyanamo uko bishoboka nk’izo zitirirwaga umurimo w’Imana.Ubufatanye bwanyu mu murimo bwamfashaga aho nkurikiranira ibyanyu mu mahanga. Imana ibafashe.

#4.Yanditswe na Immaculee Kuya 3-08-2012 saa 07:14"

NI BYO KOKO AKA YA NDIRIMBO YAWE NGO UWANZE KUVUGWA YAHEZE MU NDA YA NYINA.

SATANI YASHATSE UMUTEGO WO GUSEBYA UMURIMO W’IMANA ARIKO ARIBESHYA YARATSINZWE. THEO, HUMURA HARI ICYO IMANA YAKUVUZEHO KANDI KIZASOHORA.

TURAGUKUNDA KANDI TURAGUSENGERA. ICYONGEYEHO, UMURIMO W’IMANA NTAWE UZAWUHAGIRIKA, ABAVUGA BASHATSE NIBACECEKE CG SE BE KUMVA NGO BAHITE BAVUGA, AHUBWO BAFATE UMWANYA KOKO NIBA ABANTU NYABANTU WO KWIBARIZA NYIRABYO, BANDIKE INKURU IFITE ISHINGIRO.

THEO, UWITEKA AKOMEZE ASHYIGIKIRE MU MURIMO WE YASHYIZE MURI WOWE.

IKINDI, MADAME WA THEO NAWE N’ABANDI BADAMU BOSE BUBATSE INGO, AMAGAMBO NTIYUBAKA URUGO,REKA KUMVA AMAGAMBO Y’ABANTU NGO AGUFATEHO, AHUBWO HARANIRA KUBAKA URUGO RW’UMUGISHA BITYO ABANA BAZABAKOMOKAHO, BAZABIGIREHO (GUTEGEKWA KWA KABIRI 6:5-6).KUKO KUBATEGURA NI UGUTEGURA ITORERO TORERO RYIZA RY’UYU MUNSI N’EJO HAZAZA NIBO BANYARWANDA TWIFUZA BAFITE INDANGAGACIRO ZIHAMYE.

NAWE WANDITSE UTABANJE KUBAZA, NDAKWINGINZE MU MWAMI WANJYE NGO UBIREKE UJYE UBANZA GUTEKEREZA KU BYO UGIYE KWANDIKA CG KUVUGA.

AMAHORO YESU ATANGA ABANE NAMWE MWESE.AMEN

#5.Yanditswe na Gusenga Kuya 1er-08-2012 saa 00:58"

buriya rero nta mwotsi ushobora gucumba hatarimo umuriro. theo nagerageze yihane.Umusitari udahahira urugo rwe turamunenze. ikindi kuki ibyo byose bikuvugwaho ? wisubiremo wibaze impamvu ntugashakire impamvu ku bandi kuko ibitubaho 80% ni uruhare rwacu, byaba byiza cyangwa bibi

#6.Yanditswe na Dedi Kuya 31-07-2012 saa 04:27"

muraho bakunzi b’umuryango. Umuryango mwiza ni ishema ry’abanyarwanda twese. Ariko se mbibarize : umugore niba asanzwe yizera umugabo we yari kubyemera ? Ese umugore yarwanije abantu bane bose nta kibi bakoraga ? Umunyabyaha ahunga nta umwirukanye ; twe dukeneye amakuru afatika kuko ibi birimo kujijisha cyane. Igitekerezo cyanjye mukireke gitambuke ndabasabye

#7.Yanditswe na Rwajekare Kuya 29-07-2012 saa 15:30"

Uretse ko isebanyabuhanga ryasakaye hose n’abagore b’iki gihe bakaba bakunda amabwire naho ubundi ingo z’iki gihe muzubake cyangwa mureke ! Mubasambanye gusa naho kubashyira mu mago ni ukwikururira umuriro, nta rugo rukimara umwaka rubanye neza ! Ibi nibiki ?

#8.Yanditswe na -xxxx- Kuya 29-07-2012 saa 08:04"

Naho yabeshyuza ibyamubayeho biragaragara ko we n’umugore batameranye neza. Ese umugore we utukana aho aracyari umukristo ?
Birakwiye ko basubira ku isoko bavomyeho bakareka kwishushanya mu mujyi wa kigari.

#9.Yanditswe na Xy Kuya 28-07-2012 saa 14:19"

Nigute umugore yarwanya abantu bane ntacyo bakora ? Ntabwo byumvikana ubusobanuro bwumugore ? Theo.turamukunda niyibuke aho avuga yavuye ?

#10.Yanditswe na Emm. Kuya 28-07-2012 saa 12:28"

Theo,Nagabanye gushurashura,Ahubwo namese kamwe akorere Imana yo yamuhamagaye gusa,kdi umugore we n’umwe agomba kumukunda kandi akamuhahira kko ni inshingano ze.

1 | 2

Andika Igitekerezo Hano