right side
Urubyiruko n’imibonano mpuzabitsina.
kuya 7-07-2012 saa 03h00' | 511  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Urubyiruko rukunze kwibaza cyane ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ariyo mpamvu abenshi bagerageza kuvumbura ubwo bushakashatsi bishora mu busambanyi.

Imibonano mpuzabitsina ni ijambo urubyiruko rukunze kwigishwa rubwirwa ibyiza byayo ndetse n’ibibi, ariko ubushakashatsi bukorwa, bugaragaza ko umubare munini w’urubyiruko wishora mu mibonano mpuzabitsina, ibi bikaragazwa n’imibare y’abatwita buri mwaka .Aha hatanzwe urugero mu gihugu cya Espagne ,aho uko imyaka igenda ishira, ariko umubare w’abatwita ugenda wiyongera

Abashakashatsi bakomeza berekana ko igituma umubare w’abatwita ugenda wiyongera, ari uko abakobwa benshi batajya bita ku kumenya ukwezi kwabo k’uburumbuke bagahita batwara inda batateganyije, aha bakaba bibutsa urubyiruko rw’abakobwa kwimenya bakiyitaho kugira ngo ntibatware inda batateganije .

Urubuga rwa interinete top sante dukesha iyi nkuru, ruravuga ko urubyiruko rugomba kwitabira gukora imibonano ikingiye kuko umubare w’abatwita ugenda uzamuka buri mwaka.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko gufungirana umwana atari wo muti wo gukemura iki kibazo ,ahubwo ko ababyeyi bagomba gukangurira abana bageze mu gihe cy’ubugimbi ,ni ukuvuga kubicaza bakabasobanurira ibijyanye n’imiterere ndetse n’imihindagurikire y’umubiri wabo, aho kubatuka bakanabatererana bamaze guhura n’ibibazo bitandukanye.

NAHIMANA

Umuryango .com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano