|
right side
![]()
Umwiherero wo kuvugurura amategeko y’umupira w’amaguru mu Rwanda
kuya 7-07-2012 saa 06h44'
| 74 Kuva Kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/07/2012 kugeza ku cyumweru tariki ya 08/07/2012 I GASHORA muri La Palisse , hatangiye umwiherero uhuriyemo n’amakomisiyo arebana n’ibyamategeko mw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA). Atangiza uwo mwiherero, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yagaragaje impamvu hateguwe icyo gikorwa, abasobanurira ko byaturutse ku bibazo byo kutumva cyangwa kutumvikana no gukura urujijo ku mategeko kugeza ubu akoreshwa mu mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Indi mpamvu n’uguhuza amategeko n’icyerekezo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifite k’urubyiruko n’abagore. Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Rudasingwa Michael yakomeje ashimira abitabiriye umwiherero bakomeje kwitanga ngo umupira wacu utere imbere. Nyuma Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yatanze gahunda, agaragaza amatsinda n’abayagize. Gahunda y’umunsi wa mbere yashojwe I saa tatu z’ijoro Inkuru dukesha Ubunyamabanga bukuru bwa FERWAFA. Umuryango.com |
