|
right side
![]()
Umwe mu bahoze ari abarinzi ba Kabuga Felicien yitabye Imana
kuya 9-07-2012 saa 09h08'
| 764 Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwe mu bahoze ari abarinzi ba Kabuga Felicien ukekwaho kugira uruhare rukomeye mu gutera inkunga abakoze jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Amakuru yanditswe n’ikinyamakuru daily nation cyo muri Kenya aravuga ko Michael Sarunei, wari usanzwe ari umusirikari w’umunyakenya ngo ashobora kuba yarishwe nyuma y’uko afotoye Kabuga rwihishwa bikaza kumenyekana. Amafoto 3 yafashwe n’uyu musore yeretswe Televiziyo yo muri Kenya yitwa NTV ngo aza no kwerekwa Reta y’u Rwanda. Bamwe mu bahoze bakorera Kabuga kuri RTLM nabo ngo bemeje ko amafoto yafashwe na Sarunei ari aya Kabuga koko. Aya mafoto ngo yari yafotowe Kabuga ubwo yari mu bitari byo muri Nairobi. Sarunei yaje kujya mu bibazo ubwo umwe mu basirikari bagenzi be yabonaga aya mafoto akabimenyesha inzego zo hejuru zaje guhita zita muri yombi Sarunei wari usanzwe ari umwe mu bagize ikipe yashyizweho na bamwe mu bakorana n’inzego z’iperereza za Kenya kugirango barinde Kabuga Felicien. Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo ya NTV bagarutse no ku rupfu rwa Michael Munuh umunyakenya wapfuye mu mwaka w’2003 ubwo yageragezaga guha abapererezi ba FBI amakuru y’aho Kabuga aherereye muri kenya. Amakuru y’urupfu rwa Sarunei wahoze arinda Kabuga yongeye gutuma ibinyamakuru byo muri Kenya byandika ku makuru yemeza ko Kabuga yaba yibera mu gihugu cya Kenya. Ku rundi ruhande ariko umuvugizi wa Reta ya Kenya witwa Alfred Mutua yavuze ko amakuru yose yemeza ko Kabuga ari muri Kenya atariyo anongeraho ko ari ibihuha bimaze imyaka myinshi. Kabuga uri mu kigero cy’imyaka igera kuri 77 muri iki gihe akomeje kuba umwe mu bashakishwa cyane mu karere k’afrika y’i Burasirazuba ndetse no ku mugabane w’afrika. Mu mwaka w’2008 yigeze gutangariza umunyamakuru ko yifuza kuba yaza kuburanira mu rwanda ariko ngo akabanza agahabwa ikizere cyo kuburanishwa ari hanze. Sitio NDOLI Umuryango.com |
