|
right side
![]()
Nyuma yuko bamukuyemo amenyo yose ,umwana we yanze kumwegera
kuya 7-07-2012 saa 06h14'
| 188 Umubyeyi w’umushinwa, Xu Feng w’imyaka 33 y’amavuko,utuye mu mujyi wa wa Chongqing ngo nyuma yo kwikuza amenyo yari amuteye ikibazo kubera ko yari impingikirane ku ivuriro rimwegereye ahubwo byasubiye i rudubi kuko byamuviriyemo kurwara Kanseri. Nyuma yo gutanga akayabo k’ama euros 10.000 kugirango amenyo ye bayaringanize neza,yatangiye kuribwa cyane ndetse amenyo ye y’imbere atangira kujyamo za mikorobe zituma abora. Xu Feng yaje kujya ku rindi vuriro ari naho bamubwiyeko amenyo ye arimo kanseri,muganga nta kindi yari kumukorera yahise ayakura ayamaramo burundu. Kuri Feng ubu ngo muganga yagize neza kuko yamukijije uburibwe yari afite ndetse agahagarika mikorobe zakomezaga kumunga amenyo ye. Ikibazo Feng asigaranye ngo ni uko yumva ameze nk’igikoko kandi umwana we w’umukobwa ufite umwaka umwe iyo amubonye ararira cyane akanga kumwegera. Nyirandikuryayo Ancille Umuryango.com |
