right side
’’Umuryango w’abibumbye nugire icyo ukora cyihuse kuri Siriya’’Hollande
kuya 7-07-2012 saa 06h02' | 55  yanditswe na Olive Mukahirwa

Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande arasaba umuryango w’abibumbye kugira icyo bakora mu buryo bwihuse kugira ngo bahoshe amakimbirane yo muri Siriya, ndetse banafashe koffi Anan mu mugambi we wo kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ibi Perezida w’Ubufaransa akaba yabivugiye mu nama yabereye I Paris ihuje inshuti za Siriya.

Nk’uko tubikesha 20minutes.com, mu ijambo rifungura iyo nama yari ihuje inshuti za Siriya, yavuze ko ikibazo cya Siriya gikomeye, asaba abayitabiriye gukora uko bashoboye bagafasha akana k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kugira ngo gafate ingamba zihuse zo gusohoka muri biriya bibazo.

Umugambi wa Koffi Anan niwo wizewe wo guhosha amakimbirane, muri uwo mugambi hakaba harimo gufatira Siriya ibihano birimo iby’ubukungu, ndetse no gufasha abaharanira impinduka.

Ibi rero ngo bikozwe bishobora kugeza Siriya ku buyobozi bw’inzibacyuho.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano