right side
Umunyarwenya (comedien) Mouss Diouf yitabye Imana
kuya 7-07-2012 saa 06h59' | 127  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Umunyarwenya Moussa Diouf ukomoka mu gihugu cya Sénégal akaba afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ,yitabye imana mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu mu ma saa munani z’ijoro azize uburwayi.Yari afite imyaka 47 y’amavuko.

Mouss Diouf yahuye n’impanuka zahungabanyije ubwonko ubugira kabiri mu mwaka wa 2009 ari nabwo yemererwaga kujya mu kigo kimufasha kongera kwiyubaka nkuko bivugwa n’umufasha we.

Mouss yavukiye i Dakar muri sénégal ,agera mu Bufaransa afite imyaka ine. Yatangiye kuba umunyarwenya akiri muto,aranakundwa cyane nko mu mikino Lévy et Goliath de Gérard oury(1987), Mission cléopatre d’Alain Chabat(2002),aza no kugaragara mu mukino Juliet Lesceau hagati y’i1992 na 2002.

Umutoni Laetitia

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano