|
right side
![]()
Umunyamakuru Idriss Gasana Byiringiro wa The Chronicle ari mu maboko ya polisi
kuya 18-07-2012 saa 11h52'
| 1 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru Chronicles gikorera hano mun Rwanda kikaba gifite ikicaro i Remera, Idriss Gasana Byiringiro ari mu maboko ya polisi kuri Sitasiyo ya Pilisi ya Kicukiro.
Nkuko tubikesha urubuga rwa http://the-chronicles.net/, uyu munyamakuru akorera, Idriss Gasana Byiringiro yafashwe mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki ya 17 ku rupapuro rumuhamagara rwa CID ngo aze gutanga ibisobanuro. Aya makuru akomeza avuga ko ibi byabaye hashize ibyumweru bine akorewe ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kubazwa ku buryo butemewe n’amategeko yakorewe n’abantu bavugaga ko bakorera inzego zishinzwe iperereza. Ku itariki ya 15 Kamena ,ngo abantu 4 bavugaga ko bakorera inzego z’iperereza bamusabye kwinjira mu modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ubwo hari mu masaha ya saa Cyenda,aho yambuwe mudasobwa ye igendanwa ndetse na telefone akanjyanwa i Nyamata. Chronicles ivuga ko nyuma yo kujyanwa i Nyamata, Idriss Gasana Byiringiro yaje kurekurwa bukeye ku itariki ya 16 Kamena 2012. Umuryango.com |
