|
right side
![]()
Umuhanzi Johnny Hallyday yibwe gitari
kuya 4-07-2012 saa 08h21'
| 86 Uyu muhanzi Johnny Hallyday kuri uyu wa kabiri mu masaha y’umugoroba yibwe Gitari nshyashya mbere gato y’uko agera aho yariburirimbire (scene). Iyo gitari ngo yari impano yahawe ubwo yagiraga isabukuru y’imyaka 69 . Amaze kuyibura yasabye mugenzi we bazanye kumufasha kuyishaka ariko ntibyagira icyo bitanga. Iyo gitari ya ( Gretch) ngo yaba ihenze kandi ngo no kurufatiro rwayo handitse ho umubare 69 umwibutsa iyo sabukuru. Ikinyamakuru sud-ouest cyo mu Bufaransa cyatangaje ko bitumvikana uburyo iyo gitari yabuze kandi aho Johnny yaririmbiraga kuri stade ya Chaban-Delmas ho mu Bufaransa hari harinzwe. Cyakora polisi y’i Bordeaux mu Bufaransa ikomeje gukurikirana iby’ukwo kwibwa. Umutoni Laetitia Umuryango.com |
