right side
Umugabo munini kurusha abandi arashaka kugabanuka
kuya 7-07-2012 saa 07h03' | 457  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Manuel Uribe ni umunya Mexique ,ari hafi kuzuza imyaka 43 y’amavuko kandi afite icyizere cyo kubasha gusohoka ku nshuro ya gatatu mu myaka itandatu ishize adasohoka.

Manuel Uribe wapimye ibiro bingana n’ igice cya toni, kuri ubu arapima ibiro 325 ariko ntashobora kunyeganyeza akaguru. Ubwo yagaragaraga nk’umugabo munini kw’isi yasohotse mu kanyamakuru Guinness book kabyemeza.Yiyemeje guhangana n’undi mugabo ubyibushye nawe ubu watakaje ibiro byinshi .

Uwo mugenzi we uzwi kw’izina rya Jon Brower Minnoch yatakaje ibiro 419 mu gihe Uribe mu mwaka w’2010 yari warihaye intego yo gupima ibiro 129 amaze kugabanukaho ibiro 430 .

Manuel Uribe muri iki gihe ashaka kugabanuka ngo arashaka no kuvuga ku biryo bidafite intungamubiri zihagije (junk food) kugira ngo abantu bamenye akamaro k’ibiryo bifite intungamubiri ariko ngo ntabwo arwanya abacuruza ibyo biribwa (junk food)gusa ngo abantu bakwiriye kumenya ibyo bafungura.

Umutoni Laetitia

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano