right side
Umubyeyi wirogeye abakobwa yarekuwe
kuya 26-06-2012 saa 06h40' | 229  yanditswe na Olive Mukahirwa

Martine D.W., umubyeyi w’imyaka 36 y’amavuko wo mu gihugu cy’Ububiligi wari wafunzwe hashize igihe cy’ukwezi akekwaho gushaka kwirogera abakobwa be 2 yarekuwe.

Amakuru dukesha 7s7.be avuga ko uyu mugore yarekuwe nyuma y’uko umushinjacyaha amukurikiranye muri iki gihe cy’ukwezi yari amaze afunzwe hanyuma akaza kubyemeranyaho n’uwamwunganiraga mu butabera, Yannick De Vlaemynck bamaze gusanga iki cyaha kitari kumuhama.

Ni nyuma y’uko Martine yisobanuye avuga ko batekereje ko yashatse kuroga abakobwa be kandi we yarishakiye kwiyahura bitewe n’ibibazo by’agahinda n’ubushobozi yari yimaraniye igihe kirekire, ibi byanateye ubwumvikane buke hagati ye n’umukobwa we w’imfura.

Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi niho nyuma yo kwiha icyayi yari yashyizemo ibinini bisinziriza n’indi miti itandukanye yahayeho no ku bakobwa be uko ari 2.

Umukobwa we w’imfura akimara kukinywa yahise amererwa nabi mu nda, ahamagara umwe mu nshuti ze za hafi ayibwira ibyamubayeho, ntiyigeze abibwira nyina kuko nawe yari amerewe nabi mu buriri, yasaga n’uwataye ubwenge.

Iyi nshuti ye rerpo yahise itabaza maze umuryango wose ujyanwa kwa muganga, ibizamini bihita byerekana ko aba bagize ikibazo cy’imiti irengeje igihe kandi y’uruvangitirane, olisi yo muri iki gihugu yahise ijya gusaka mu rugo rw’aba maze ihasanga ibirahuri bindi birimo imiti ivangavanze.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano