right side
Uko wafasha umwana wawe kwiyakira ku biro bye byinshi afite
kuya 9-07-2012 saa 07h50' | 71  yanditswe na Olive Mukahirwa

Uretse kuba ari bibi ku buzima, umubyibuho ukabije ushobora gutera umwana kwitakariza icyizere. Uko imyaka igenda ishira indi igataha, ibiro bikabije by’umwihariko ku mwana bimutera uburwayi butabarika uko agenda akura.Muri izi ndwara iz’ibanze akaba ari diyabete n’indwara z’umutima. Kugira ngo rero uhagarike ubwiyongere bw’ibiro bye kandi wongere imikurire ye myiza, ushobora gufasha umwana mu buryo butandukanye.

Urubuga plurielles.fr rurakubwira uburyo ibi wabigeraho ufasha kandi urokora ubuzima bw’umwana wawe.

1. Wihahana umwana wawe umubwira ko afite uruhare mu mubyibuho we ukabije.

Umwana wawe arabibona kandi arabizi ko afite ibiro byinshi, kandi bagenzi be baramuseka. Ni wowe rero mubyeyi ugomba gufasha umwana wawe gusohoka muri ako gahinda aterwa n’abandi bantu, igihe ubona yigunze cyangwa yihugiyeho ukamuba hafi ukamuganiriza.

2. Mufashe kumenya kuvuga agahinda ke ; byashoboka ko umwana wawe aterwa agahinda n’uburyo angana agatinya kujya mu bandi, uko kutaba hamwe n’abandi bikamusaba kubura icyo ahugiraho agahugira ku biryo. Fasha umwana wawe gucangamuka, kuganira, kugaragaza ibimurimo, unamugurire udukinisho tumuhuza tumubuza kwihugiraho.

3. Shakisha uturimo umuha akore ;Kugira icyo umwana akora nk’imirimo yo mu rugo bifasha umwana kurya cyane ariko nabwo atakaza imbaraga nyinshi bigatera ibyo arya kuyoboka umubiri we ku buryo busanzwe.

4. Mugabanyirize igihe cyo kuba imbere ya televiziyo na orudinateri, ibi nabwo bimugira imbata no mu gihe cyo kurya ugasanga ntiyayiva iruhande kandi bimugiraho ingaruka nko ku maso n’ubundi buzima bwe bwihariye.

5. Kangurira umwana wawe gukora imyitozo ngororangingo ;Yaba ari hamwe na bagenzi be cyangwa ari na wenyine. Kugira ngo bimubemo akamenyero niyo yaba ari wenyine bimugirire akamaro ajye ahora ayikora. Aha ushobora nko kumugurira igare ryo gukoreraho imyitozo,koga, kwiruka, umupira,....

6. Suzuma igaburo rye n’uburyo arifata. Umwana ntagomba kurya birenze uko atakaza. Ugendeye ku mbaraga n’amavitamine(intungamubiri) biboneka mu byo arya hindaguranya ubwoko bw’igaburo ry’umwana wawe. Mu byo kandi ugaburira umwana wawe ibuka buri gihe imbogarwatsi.

Si byiza na gato ko wuzuza amavuta mu ifunguro ry’umwana wawe. Isukari nyinshi si nziza kimwe n’ uko umunyu nawo atari mwiza.

7. Toza umwana wawe kuzajya yumva ibimenyetso byo mu mubiri we. Akamenya ko ahaze adakurikiranye uburyohe akamenya kurekera aho. Ntugapakire umwana wawe ibyo kurya nk’upakira umufuka, irinde kumuhatira ibiryo igihe atabigusabye, umwongere gusa abigusabye.

8. Wihatira umwana wawe kurya amafunguro adashaka, ayo ni amahitamo ye keretse gusa ari ibiryo uzi neza ko bifite akamaro ku buzima bwe nk’imboga umutoza kuzirya no kuzikunda.

9. Reka umwana wawe aze agufashe gutegura amafunguro kandi umusabe kwihitiramo imbuto n’imboga akunda ko uzajya umuha kuko ari ibiribwa by’ingirakamaro kuy buzima bwe.

10. Wikura umwana wawe ku biryo bimwe na bimwe wibwira ko uri kumufasha. ahubwo muhindurire uburyo wabitekagamo wirindamo amavuta, umunyu n’amasukari byinshi.

11. Wisuzugura ibitotsi n’igihe cyo kuryama ku mwana wawe.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano