right side
Uganda:Inkongi y’umuriro yahitanye abanyeshuri 5
kuya 27-06-2012 saa 09h50' | 36  yanditswe na Olive Mukahirwa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ku ishuri rya Leos Junior Academy, ahitwa Nyendo mu gace ka Masaka ni mu gihugu cya uganda , abana b’abanyeshuri batanu bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba bibiri n’amacumbi y’abanyeshuri bo kuri iki kigo.

The New vision dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo umuriro watangiraga hari ahagana mu ma saa cyenda z’ijoro, Abakozi bagerageza kuwuzimya bitabaje polisi ariko umuriro uranga ukomeza kwiyongera.

Umuyobozi wa Polisi mu karere k’amajyepfo Simon Peter Wafana yavuze ko yataye muri yobi ushinzwe imyigishirize Elly Kiyingi n’umuyobozi w’ikigo Leonard Serwanja kugirango babanze bisobanure ku buryo umuriro ujya guteza impanuka zigeze aho niba nk’ikigo hatarabayeho ukwirengagiza ikibazo bazi.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano