right side
Mu Rwanda habonetse uburyo bushya bwo kuringaniza urubyaro
kuya 9-07-2012 saa 14h17' | 320  yanditswe na Olive Mukahirwa

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko izakomeza gushyigikira no korohereza abafatanyabikorwa bayo mu kugeza servisi nziza ku baturage cyane cyane serivisi zirebana n’ubuzima.

Thomas Nsengiyumva, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe kuboneza urubyaro,niwe wayoboye umuhango wo gutangiza ubundi buryo bushya bwo kuboneza urubyaro bukoresha Microgynon Fe, ku bufatanye bw’ikigo Bayer cyo mu gihugu cy’Ubudage n’umuryango w’abanyamerika utanga imfashanyo USAID.

Ubufatanye bugamije guha amahirwe imiryango yo kwihitiramo uburyo buboneye bwo kuringaniza imbyaro binyuze kuri ba rwiyemezamirimo, bukaba bunakemura ikibazo cy’intera igaragara hagati y’abakeneye imiti yo kuringaniza imbyaro n’ubushobozi za Leta n’abaterankunga bafite bwo gutanga iyo miti. Kuringaniza imbyaro bituma imiryango ibyara abo ishoboye kurera, bigabanya gusama utabikeneye, bikanongera ubuzima bwiza bw’ababyeyi n’abana mu gihe hari intera hagati y’umwana n’undi.

Microgynon Fe nimara kuboneka muri Ethiopia, Uganda, Tanzaniya, no mu Rwanda, ubufatanye bwa Bayer hamwe na USAID buzakwirakwiza iki gikorwa mu bihugu bya Sahara yo hepfo mu mwaka wa 2014. Uhagarariye USAID mu Rwanda, Bwana Dennis Weller, yagaragaje akamaro k’ubufatanye hagati y’imiryango itegamiye kuri Leta mu gufasha za Leta kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs).

Ati : “Twishimiye ubufatanye hagati ya USAID na Bayer HealthCare ko bwagejeje iyi miti myiza mu Rwanda. Abikorera ku giti cyabo bafite uruhare runini mu iterambere rirambye muri uru rwego, bafata iya mbere mu kugeza ku banyarwandakazi imiti myiza yo kuboneza urubyaro.”

Bwana Danny Mutembe, Umujyanama akaba n’umuyobozi mukuru mu by’amafarumasi yagize ati : “Iyi miti yo kuboneza urubyaro irinda gusama 99% iyo ikoreshejwe neza mu buryo bwiza. Ni uburyo bwiza kuko Umugore uyikoresheje igihe akeneye gukomeza kubyara nta kibazo ahura nacyo. Umuti Microgynon Fe uri gukoreshwa n’abagore benshi ku isi, urazwi, kandi urizewe n’impuguke mu by’ubuganga”.

Abagore bifuza kumenya byinshi kuri uyu muti Microgynon Fe baganira n’ikigo nderabuzima cyigenga kibegereye.

Umuti Microgynon Fe ni ikinini gikoreshwa mu kuringaniza urubyaro gikorerwa mu Budage n’ikigo Bayer HealthCare kikaba kizanwa mu gihugu cy’u Rwanda na Surgipharm Rwanda Ltd.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano