|
right side
![]()
Ubujura bukabije ku kibuga cy’indege cy’i Buruseri
kuya 7-07-2012 saa 06h20'
| 155 Ku kiguga k’indege cy’ i Buruseri mu Bubirigi ngo abagenzi baho bafite ikibazo cy’abajura babacuza utwabo. Nkuko bivugwa na Polisi yaho, ngo muri 2011 abajura bagera kuri 789 bafatiwe kuri iki kibuga,barimo abakora mu mifika y’abagenzi ngo bakaba ari inshuro ebyiri z’abafashwe mu mwaka wa 2009 na 2010. Polisi ikomeza ivuga ko muri abo 789 bangana na 90% ,bafashwe hakozwe igenzura rihoraho ku kibuga kuko ngo abo bajura bafite amatsinda cyangwa amashyirahamwe bakoreramo. Kuri ubu Polisi yahagurukiye iki kibazo aho ngo ikoresha amayeri yo kujya mu igenzura (patrouiller) bambaye imyenda itari iy’akazi. Nyirandikuryayo Ancille Umuryango.com |
