right side
USA : Mumia Abou Jamal ntakishwe
kuya 8-12-2011 saa 04h24' | 608  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Abou Jamal,umunyamakuru wo mu gihugu cya Amerika yari yakatiwe muri 1982 igihano cy’urupfu ashinjwa kwivugana umupolisi muri Leta ya Philadelphie. Nk’intambwe mu kurwanya igihano cy’urupfu,nyuma yuko byifujwe n’abantu benshi,umushinjacyaha wa Philadelphie akaba yatangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Ukuboza ko uyu musore utarahwemye kumvikanisha ukuntu ari umwere atakishwe.

Amakuru dukesha RFI ,iki gihano cy’urupfu kuri Mumia Abou Jamal cyaba cyari kimze iminsi kivanyweho nyuma yuko urukiko rumenyeye ko mu gihe urubanza rwacibwaga haba hari amakuru amwe yatanzwe atari yo.

Urukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukaba rwari rwanze kugira icyo rukora kuri iyo dosiye m’Ukwakira,ahari hasigaye uburyo bumwe aribwo bw’ umushinjacyaha wa Philadephie,akongera agasubira mu rubanza nyuma y’imyaka 30 !Kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro n’abanyamakuru Seth Williams,yatangaje ko niyo Mumia Abou Jamal yagumya kugaragaraho icyo cyaha atazicwa,ahubwo yafungwa burundu.

Kuva tariki ya 9 Ukuboza 1981 afunze, Mumia Abou Jamal arwanye intambara ikomeye mu bucamanza mu gihe kigera ku myaka 30 yose. Abamwunganira bakomeje gusaba ko yahanagurwaho icyaha akarekurwa.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano