right side
U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’amakoperative ku nshuro ya munani
kuya 9-07-2012 saa 04h14' | 31  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Kuri iki cyumweru tariki ya 08/07/2012 muri Alpha Palace Hotel, Igihugu cyacu kizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Amakoperative ku bufatanye bw’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Amakoperative "Rwanda Cooperative Agency / RCA" n’Umuryango w’Amakoperative mu Rwanda ukuriwe n’Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda "National Confederation of Cooperatives / NCCR". Uwo Munsi wizihirijwe muri Hotel Alpha Palace iri mu Mujyi wa Kigali, aho witabiriwe n’Abayobozi bahagarariye Umuryango w’Amakoperative mu Rwanda, Abafatanyabikorwa mu nzira yo guteza imbere amakoperatie n’Abayobozi batandukanye bakorana n’Amakoperative. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba ari "Amakoperative arafasha mu kubaka isi nziza" ari byo mu rurimi rw’Icyongereza "Cooperative enterprizes build a better world".

Nyakubahwa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, KANIMBA François, wari Umushyitsi Mukuru muri uwo muhango, yashimiye intambwe amakoperative amaze kugeraho n’uburyo abanyamurwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro abafitiye. Mu Ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibyo birori, yabagejejejeho ubutumwa n’impanuro bitandukanye zigamije gufasha amakoperative kurushaho gukora neza no kugira uruhare mu Iterambere ry’Igihugu. Ati "Kuva ubu, koperative zigiye kujya zikora imihigo buri mwaka ; iyo mihigo ikaba ishingiye cyane cyane ku kuzigama no gushora imari. Koperative zizajya zigaragaza ibikorwa zizageraho kandi koko umwaka nurangira habeho isuzuma kugirango harebwe ko imihigo koperative zahize zayigezeho". Ibyo bizatuma koperative zikora zifite intego bityo zigere kuri byinshi kandi zirusheho kongera umusaruro no kugirira akamaro abanyamuryango bazo n’akarere zikoreramo.

Yasabye amakoperative kugira uruhare mu Guteza imbere ubukungu no kugabanya ubukene nk’uko Igihugu cyacu cyabyiyemeje mu Cyerekezo cya 2020. Aha yavuze ko ubungubu buri mwaka tugomba kugira intambwe dutera muri urwo rwego, ati muri iyo ntambwe ubu Igihugu cyacu kigeze ku gipimo cy’ubukungu cya 8.7 ariko twifuza kuzaba tugeze kuri 11.5 muri 2020. Yakomeje avuga ko abanyarwanda bashyirwa mu cyiciro cy’abakene bagera kuri 45% ariko twifuza ko baba baragabanutse nibura bakagera kuri 20% kandi ibyo byose amakoperative akabigiramo uruhare runini.

Umuryango w’Amakoperative kandi wasabwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, KANIMBA François, kunoza imikorere n’umusaruro w’ibikorwa byabo ; bakongerera agaciro umusaruro kugira ngo bazabone n’isoko ry’ibikorwa byabo bitagoranye ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Yabibukije kandi kwegera ibigo bifite mu Nshingano ibyo bikorwa bikabagira inama ndetse na Banki bagasaba inguwanyo wiwabafasha kubona ubushobozi buzabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bifuza kugeraho.

Kuri uyu munsi, Amakoperative yatoranijwe mu Gihugu hose yagenewe ishimo rya Certificat n’amafaranga 1.000.000 kuri Koperative COOPRORIZ Abahuzabikorwa Mukurunguri y’Ubuhinzi bw’umuceri yo mu Karere ka Kamonyi ariyo yabaye iya mbere ku rwego rw’Igihugu, cumi n’imwe zirimo na Koperative zo kuzigama no gugurizanya "Saving and credit cooperative / SACCOs" zabaye iza mbere ku rwego rw’Intara zihembwa 500.000 Frw na certificat buri imwe, naho izo ku rwego rw’Akarere zihembwa 200.000 Frw na certificat. Ibyo byose bikaba byakozwe mu rwego rwo kuzishimira no kubereka ko bashyigikiwe.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative, Bwana MUGABO Damien, Igikorwa cyo gutoranya koperative z’Indashyikirwa zahembwe kuri uyu Munsi Mpuzamakoperative kikaba cyarakozwe mu mucyo ku bufatanye bwa RCA, Urugaga rw’Amakoperative mu Rwanda, Abakozi bashinzwe Iterambere ry’Amakoperative mu Turere n’Imirenge n’ Inzego z’Ibanze z’aho koperative ikorera. Ingingo zagendeweho mu guha amanota izo koperative ni izi zikurikira : Kuba koperative icunzwe neza, ifite kandi yuzuza neza ibitabo by’icungamutungo n’icungamari, yubahiriza amategeko n’Amahame y’amakoperative, afite icyo yagejeje ku banyamuryango kandi akabaha ubwasisi uko umwaka urangiye, afite icyo yamariye akarere arimo kandi atanga akazi n’amakoperative agaragaza impinduka igaragara kuva yashingwa kugeza magingo aya.

Umunsi w’Amakoperative watangiye kwizihizwa muri 1923 n’Umuryango Mpuzamahanga w’Amakoperative (International Cooperative Alliance / ICA), uza kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye nk’Umuryango Mpuzamahanga muri 1994 bityo ubu ukaba wizihijwe ku ncuro ya 18. Iyo miryango yombi ni nayo igena insanganyamatsiko za buri mwaka zigahindurwa mu ndimi z’ibihugu biwizihiza. Mu Gihugu cyacu ni ku ncuro ya munani kuko ku ncuro ya mbere wizihijwe mu mwaka wa 2005.

Ubusanzwe uyu Munsi uba kuwa Gatandatu w’Icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Nyakanga ariko muri uyu mwaka wa 2012 Igihugu cyacu kikaba cyarahisemo kuwizihiza ku cyumweru tariki ya 8 Nyakanga.

UWERA Celine

Communication Officer / RCA

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano