right side
Rwanda vs Kongo : Ninde uzaba igitambo muri "Match Fixing" y’urugamba ?
kuya 18-07-2012 saa 17h16' | | 1099  yanditswe na Joseph

Abakurikiranira hafi ibya Ruhago, icyo bita match fixing cyangwa kugena uko umukino uzarangira, ni uburyo amakipe azakina yumvikana yose cyangwa se imwe muri zo igashaka izindi nzira yanyuramo zayifasha kugena uko umukino uzarangira. Ubu buryo rero akaba aribwo bushobora kuba butangiye kujya bwiyambazwa mu ntambara zibera Kongo.

Generali Nkunda, umukongomani ariko wigeze kuba mu gisirikali cy’u Rwanda, akoresheje umutwe we wa politiki na gisirikali CNDP, byavuzwe kenshi ko waterwaga inkunga n´u Rwanda, kuva 2004 yari yarayogoje Uburasirazuba bwa Kongo, avuga ko ahigamo FDLR kandi ashinja Leta ya Kongo kuyiba inyuma.

JPEG - 113.1 ko
Nkunda : Aracyafunze

Icyo gihe Kongo yabuze ayo icira nayo imira maze yegera u Rwanda bumvikana uburyo ibyo CNDP yakoraga ( guhiga no gusenya ibirindiro bya FDLR) u Rwanda rwaza rukabyikorera maze rukayifasha gufata Nkunda.

Bwarakeye biraba, taliki 24 Mutarama 2009, ingabo z’u Rwanda zinjira k’ubutala bwa Kongo zirabanza zifata Nkunda, abasirikali basigaye ba CNDP bayoboka igisirikali cya Kongo, ari nabo bashinze M23 nyuma, umutwe wemeza ko Leta ya Kongo yabatuburiye ibyo bumvikanye mu masezerano y´amahoro ntibyubahirize ( amasezerano yabaye Nkunda yaramaze gufatwa afungiye mu Rwanda).

JPEG - 34.8 ko
Gen Nkunda : Akiri mu bihe byiza bye

Italiki ingabo z’u Rwanda zinjiriyeho muri Kongo ndetse zikanafatiraho Nkunda ntiyatoranyijwe ku bw’amahirwe. Iyi taliki ninayo Obama yarahiriyeho kuzayobora USA. Camera zose n’ibitangazamakuru byari byerekeje amaso ku mwirabura wa mbere ugiye kuyoboraigihugu nka Amerika.

Nyuma yo kurwanya FDLR no kuyisenyera ibirindiro byayo binyuranye, muri iyi minsi amakuru yavugaga ko yaba yari yarongeye gutora agatege ndetse ngo yaba yari iriho ishaka n’amaboko kuri ba Kayumba na Karegeya, abasirikari bahoze bakomeye mu ngabo z’u Rwanda ariko bagahunga igihugu ubu bakaba bafite ngo umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Kigali.

JPEG - 36.8 ko
Gen Ntaganda : Iminsi ibi ishobora kuba yegereje

Mu nama y´Abakuru b´Ibihugu by´Afurika Yunze Ubumwe yaberaga Adis Abeba muri Etiyopiya, hagati muri yo Perezida Kagame na Kabila barahuye bemeza ko hagiye gushyirwaho ingabo zihuriweho n´ibihugu zizahiga kandi zkanahashya imitwe yose yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu uburasirazuba bwa Kongo.

Uyu mutwe w´izi ngabo uramutse ugiyeho, ibya M23 bishobora kurangira neza neza nkibya CNDP ya Nkunda. Ikaba byaba ari uburyo bumwe busa neza neza n’ubwo Nkunda yafashwemo. Umuntu akaba yakwibaza niba Ntaganda na Col Sultan Makenga uyobora M23 ubu nabo baba batagiye gufatwa bagafungwa nka Gen Nkunda.

JPEG - 75.2 ko
Col Makenga : M23 ishobora kuba igeze mu ikorosi

U Rwanda rwashyizwe mu majwi gufasha no gutera inkunga y’urugamba Gen Nkunda ndetse n’ubu raporo zinyuranye zarushyize mu majwi kuba rufasha M23.

Umuvugizi wa M23, Lieutenant Colonel Jean Marie Vianney Kazarama yatangarije BBC ko muri Congo hasanzwe ingabo za MONUSCO zigera ku bihumbi 17, ukongeraho ingabo za leta ya Kinshasa zigera ku bihumbi 150, ngo izo ngabo za MONUSCO zifite ibirwanisho bikomeye byose ariko ntacyo zashoboye kugeraho. Akomeza avuga ko n’indi mitwe bazazana izaba ije kongera akajagali mu kandi.

Gusa rero izi nyeshyamba zifashwe byaba bigaragara ko n’ubwo hari intambara iba yabaye hagati y’u Rwanda na Kongo cyangwa umwe muri bo aba yaragennye n´uko urugamba ruzarangira ku nyungu ze ariyo match fixing y´urugamba twavugaga hejuru.

Foto : Interineti

Hakuzwumuremyi Joseph

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano