right side
Rumaniya : Uwari Minisitiri w’intebe yagerageje kwiyahura
kuya 21-06-2012 saa 09h04' | | 363  yanditswe na Olive Mukahirwa

Kuri uyu wa kane uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu gihugu cya Rumaniya Adrian Nastase, yagerageje kwiyahura nyuma y’aho akatiwe igihano cyo gufungwa n’urukiko rukuru rwo muri iki gihugu cya Rumaniya imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa .

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP , iki gikorwa cyo kwiyahura cyabaye ubwo abapolisi bari bagiye kumushaka aho atuye mu gace ka Bucarest kugira ngo ajyanwe muri gereza.

Abapolisi bakigera mu rugo rwa Adrien Nastase, yabasabye kuba basoma ibitabo maze yinjira mu biro bye ahita yirasa isasu mu ijosi akoresheje imbunda nto rihita rimuheramo.

Ibi biro ntaramakuru kandi bikomeza bivuga ko nyuma y’aho igikorwa cyo kwiyahura kitamuhiriye Adrien yahise ajyanwa mu bitaro biherereye muri aka gace ka Bucarest yataye ubwenge maze akorerwa ubutabazi bwihuse bwo kumukuramo iri sasu.

Adrien Nastase ufite imyaka 61 yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Rumaniya kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu 2004.

Yakatiwe n’urukiko rukuru ku wa gatatu w’iki cyumweru igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa kunyereza miliyoni imwe n’igice y’amayero.

Uyu mugabo akaba abaye uwa mbere mu banyapolotiki bakomeye baciriwe imanza kubera ibikorwa bya ruswa mu gihugu cya Rumaniya.

Urubanza rwe rukaba rwerekana igihe kidasanzwe aho abacamanza badafite ubwoba na mba bwo gucira imanza abanyapoliki bakomeye muri Rumaniya .

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano