right side
Raporo ya ONU nayo ije ishinja u Rwanda
kuya 27-06-2012 saa 15h22' | 1   | | 792  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe kubungabunga umutekano ku isi,kasohoye icyegerenyo gishinza Leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu mirwano iwuhanganishije n’igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka i New York kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kamena,akaba avuga ko muri iyi raporo aka kanamakashyize ahagaragara kavuga ko gafite ibimenyetso bikomeye bifatika byemeza ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 mu kuwubonera ibikoresho ndetse n’abasirikare bashya bo kuwufasha.

U Rwanda ariko rwo ku ruhande rwarwo rukomeje guhakana ibikubiye muri iyi raporo rukanavuga ko rwahamagariye aba barwanyi gukorana na Leta ya Congo.Aka kanama gasohoye iki cyegeranyo nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye aho yakomeje kugaragaza ko nta ruharena ruto u Rwanda rufite mu ntambara ziri kubera muri kiriya gihugu.

Nyuma yuko umuryango w’uburenganzira bw’ikiremwmuntu Human Rights Watch usohoye raporo ishinja u Rwana gufasha abarwanyi ba M23,ndetse na Leta ya Congo ikabyemeza ibicisije mu bitangazamakuru bitandukanye,ku itariki ya 19 Kamena iyi Leta ya Congo yashyize ahagaragara itangazo rigaragaza ko mu mubonano Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagiranye n’uwa Congo ku itariki ya 18 n’iya 19 ,bemeranyijwe gushyira hamwe bagashaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi ntibyarangiriye aha kuko ku itariki ya 21 Kamena, Leta y’u Rwanda yoherereje ubutumwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyiyama ku bikorwa by’itoteza iri gukorera abanyarwanda bahaba nyuma yuko hari abanyarwanda 11 bagejejwe mu Rwanda bivugwa ko bakorewe iyicarubozo,aha Leta ya Congo iza kuvuga ko bashobora kuba ari nabo mu mutwe wa M23.Ibi Leta y’u Rwanda ikaba yarabyandikaga mu gihe iya Congo yo yari yamaze gusa ba akanama k’umuryango w’abibumbye gusohora raporo byavugwaga ko yanyonzwe nyuma yuko yari yaravuzwe kera ariko ntishyirwe ahagaragara.

Iri yitana ba mwana rero rikaba rikomeje gutera urujijo abakurikiranira hafi politiki ndetse n’umutekano byo muri aka gace.

Source :http://turtlebay.foreignpolicy.com/...

http://www.bbc.co.uk/gahuza/amakuru...

Ubwanditsi/Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na Bon Jacques Kuya 28-06-2012 saa 02:02"

UN is rabbish,....None se mwari muzi ko batajya bumva ibyo HE yavuze, akarenze umunwa karushya ihamagara ! Ariko tugira isoni nke, murare mutukanye cyangwa mwihenuye nimurangiza mwohereze intumwa ku kicaro cya UN gutera imbabazi ?


Andika Igitekerezo Hano