right side
Ragera watomboye imodoka ya Skol aragira inama abanyarwanda banywa inzoga
kuya 29-06-2012 saa 04h20' | | 235  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Nyuma yuko umugabo Ragera Ladislas utuye mu kagari ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko agize amahirwe yo gutombora imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri muri tombora yateguwe n’uruganda rwenga inzoga ya Skol,ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 28 Kamena,Umuryango.com waramwegereye uganira nawe,maze awutangariza ko uretse no kuba yaratomboye,ubusanzwe iyi nzoga yaba ifite akamaro mu buzima. Ragera ku modoka ye yitomboreye

Iyi tombora yateguwe n’uruganda rwenga inzoga ya Skol ikaba yaratangiye ku itariki ya 24 Gashyantare 2012 irangira kuri 25 Gicurasi 2012 ari nawo munsi uyu Ragera yatomboyeho iyi modoka.

Ubusanzwe Ragera Ladislas asanzwe afite imodoka y’ikamyo ari nayo yakoreshaga.Arubatse,akaba yarashakanye na Mukantaganda Libele bafitanye abana batandatu.

Tumubajije icyo ateganya gukoresha iyi modoka,Ragera yadushubije muri aya magambo :”Aka ni agakoni k’abasaza,murabona ndakuze,nzajya nyigendamo ngiye gusura inshuti,mu bukwe nandi kandi itware n’abana bagiye ku ishuri”.

Twifuje kumenya niba ibyapa bya Skol bigaragara kuri iyo modoka azabihamishaho,adusubiza ko azavugana na Skol bakareba niba bizahamaho cyangwa bikavaho.

Ragera yakomeje adutangariza ko nubwo gutobora iyi mooka ari amahirwe,ariko asanzwe iyi nzoga ya Skol ariyo yinywera kandi atugaragariza ikipe y’abantu babarirwa muri 12 bise Abakondezi bakinana umukino ariwo wo kunywa.Ubusanzwe Ragera ngo anyway niburaamacupa atatu ya Skol ku munsi.

Iri zina ngo barivanye ku ijambo ry’ikinyarwanda bitaga “Gukondera” bakoreshaga nk’iyo bengaga inzoga igapfa,bityo bakiyivugurura kugirango iryohe.

Ragera yarangije agira inama abandi banywa inzoga gukunda Skol, adashingiye ku byiza yamukoreye imuha amahirwe yo gutombora gusa,ahubwo ko ngo ituma ubuzima bumera neza nko kuvura amavunane no kurinda umubyibuho ukabije nkuko yabyivugiye.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano