|
right side
![]()
RUTARE JONATHAN umukinnyi w’ikipe y’igihugu (U18) yitabye Imana
kuya 25-06-2012 saa 12h01'
| 221 Umunyarwanda ukiri muto wari utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, RUTARE JONATHAN wari umenyerewe mu mukino w’intoki basketball ndetse akaba yaranahamgawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18, izitabira imikino ya Zone ya 5 izabera mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga,yitabye Imana. Amakuru agera ku umuryango.com nuko uwo musore yaguye kwa muganga aho yari yajyanywe nyuma yo kumusanga mu rugo yarembye kandi yari muzima mbere yuko aryama.Umusore w’umunyarwanda babanaga mu rugo rumwe Manzi Dan nawe wahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 akaba ariwe ubitangaza. Kuri ubu, ibitaro n’inzego zishinzwe umutekano bakaba bakomeje gushakisha neza icyo RUTARE JONATHAN yaba yazize. Uyu mukinnyi witabye Imana ni murumuna w’umukinnyi wahoze akinira ikipe ya APR Basketball Club witwa NGAGANO THIERRY uzwi ku kazina ka” MATELO”. Rutare Jonathan iwabo bari batuye mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba mbere yuko yerekeza muri USA yakinaga muri MARINE BBC, naho mu mwaka 2010 yari mu ikipe ya CSK BBC, nyuma yaho nibwo yaje kwerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye kwiga no gukomeza umukino wa basketball. Umuryango.com tumwifurije iruhuko ridashira. Sitio NDOLI Umuryango.com |
