right side
Perezida Museveni arahakana ibyavuzwe na Minisitiri we w’Intebe
kuya 26-06-2012 saa 07h00' | 264  yanditswe na Olive Mukahirwa

President Museveni wa Uganda arahakana kuba yaravuguruje Ministiri w’Intebe we Amama Mbabazi n’umuvugizi w’inteko inshinga amategeko Rebecca Kadaga mu nama y’ishyaka yari yabahuje ku munsi w’ejo.

The daily monitor dukesha iyi nkuru, ivuga ko mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, NRM (National Resistance Movement) yabaye kuri iki cyumweru gishije, President Museveni atigeze abwira Rebecca Kadaga na Amama Mbabazi ko baba bashaka aho bigira ibintu akazi katarabananira kuko ngo ariwe muyobozi mukuru.

President Museveni ahakana ko atigese akoresha imvugo nk’iyo irimo agasuzuguro, cyangwa ngo agaye imikorere yabo mu nama y’ishyaka NRM.

Nk’uko The daily monitor yabitangaje president Museveni yagize ati “Uwatangaje ibyo binyoma afite izindi nyungu aharanira.’’

Bamwe mu bitabiriye iyi nama yabereye Entebe, bavuga ko batishimiye uburyo Museveni yashubije, Mr Hatwib Katoto wavuganye na the daily monitor yatangaje ko yagerageje gusobanurira President museveni impamvu umuvugizi w’inteko inshinga amategeko Rebecca Kadaga yitabiriye gahunda y’irahira ry’abagize EALA Arusha Tanzania, ariko ntiyashaka kumwumva.

MUKAHIRWA Olive

umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano