right side
ORINFOR : Leta ikomeje guhura n´ikibazo cya Pièces de rechanges
kuya 9-07-2012 saa 09h02' | | 320  yanditswe na Joseph

Uyu ni umwaka wa 4 ( kuva mu mwaka wa 2009) Ikigo cy´Igihugu cy´Itangazamakuru, ORINFOR, kiyobowe by´agateganyo kuva ku Umuyobozi Mukuru kugeza kuri bamwe mu bakozi bo munsi ye harimo umuyobozi wa Televiziyo ndetse n´uwicapiro. Bigaragara ko Leta yaba yarabuze uwo yabasimbuza kandi igatseta ibirenge mu kwemeza abarimo by´agateganyo.

Uretse kuba ubu buyobozi bw´agateganyo busa n´ubwibagiranye ko ari agateganyo,iki kigo kikaba gifite ikindi kibazo cy´uko nta n´inama y´ubutegetsi gifite kuva mu mwaka wa 2009.

Abanyarwanda benshi bakaba barakunze kwinubira gahunda za Radiyo Rwanda ndetse na Televiziyo ; dore ko ari n´imwe rukumbi, n´ubwo Umuyobozi Mukuru w´Agateganyo wa ORINFOR, Willy Rukundo, hari byinshi yakoze byiza mu mavugurura birenze ku bakurambere be birimo gusohoka ku imvaho buri munsi, amakuru inshuro nyinshi kuri TVR na radio Rwanda, Radio z´Abaturage ziyongereye n´ibindi.

JPEG - 118.9 ko
Willy Rukundo : Imyaka y´ubuyobozi bw´agateganyo ishobora kuzamunaniza mbere yo kwemezwa burundu( niba bizaba)

Ibibazo kandi biri muri ORINFOR bikaba bitaragarukiye kuri tekiniki kuko no mu micungire y´amafaranga bitari shyashya. Mu kwezi gushize, ubwo Umugenzuzi Mukuru w´Imali ya Leta yagezaga ku Nteko y´Abadepite Imitwe yombi raporo y´igenzura yakoreye mu bigo bya Leta n´ibiyishamikiyeho mu mwaka w´ingengo y´imali wa 2010/2011 yerekanye ko ORINFOR ariyo yaciye agahigo mu ugucunga nabi umutungo.

Iyi raporo yerekana ko ORINFOR yonyine yihariye 73% by´amafaranga yose basanze yaracunzwe nabi mu bigo byose bagenzuye. ORINFOR, nk´uko iyo raporo ibigaragaza, ikaba yarabuze ibisobanuro n´inyandiko zerekana ikoreshwa rya biliyoni ebyiri. Naho ibigo byose muri rusange bikaba byarabuze ibisobanuro ku ikoreshwa ryabiliyoni zirenga 5.9.

Nk´uko tubikesha Rwanda Today, ngo Depite Alfred Rwasa Kayiranga, nyuma yo kumva icyo gihombo cya ORINFOR, yemeje ko izi ari ingaruka z´ubuyobozi bw´agateganyo burambiranye. Ati : “ Nta kuntu iki gihombo cyabura kubaho mu gihe kuva 2009 nta nama y´ubutegetsi ihari, Umuyobozi Mukuru ari uwa agateganyo, umuyobozi wa Televiziyo ari agateganyo ndetse n´umuyobozi w´icapiro”.

Senateur Narcisse Musabyeyezu we akaba yarahise avuga ko guhomba kwa ORINFOR batakwitwaza ko hari ubuyobozi bw´agateganyo : “ Umuyobozi w´agateganyo agomba kwirengera amakosa yose yakozwe kuko afite ububasha bwose ku ikoreshwa ry´amafaranga y´ikigo”.

Orinfor ikaba ari kimwe mu bigo bya Leta bimaze igihe kinini mu ubuyobozi bw´agateganyo aho bisa n´ibyibagiranye ko ari agateganyo. Kugeza ubu ikaba iterekana iterambere n´ikoranabuhanga rimara inyota abanyarwanda. Abakozi baho twaganiriye ariko ntibifuze ko amazina yabo tuyatangaza, binubira ubuke bw´ibikoresho ndetse n´imashini zishaje ukurikije ikoranabuhanga ririho.

Bigera muri Televiziyo ho bigahumira ku mirari aho binubira ko nta camera zihagije, nta machines zihagije zo gukoreraho inkuru kandi bagikoresha ikoranabuhanga rwagira ngo ni irya mbere y´indege.

Hakuzwumuremyi Joseph

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano