|
right side
![]()
Nyuma yo kwakira Perezida Barack Obama muri resitora ye, yitabye Imana
kuya 7-07-2012 saa 06h56'
| 424 Umunyamerikakazi wari ufite resitor ahitwa Ohio muri Amerika y’amajyaruguru,kuri uyu wa gatanu yitabye Imana nyuma yo kwakira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama muri iyo resitora ye. Josephine Ann Harris w’imyaka 70 y’amavuko, nyiri resitora “Ann’s Place”iri mu mujyi w’Akron, yafashwe ababara umugongo bahita bamujyana kwa muganga ari naho yaguye,ngo yari asanzwe arwara igifu akaba ari nacyo cyamuhitanye. Ngo nyakwigendera mu gitondo nibwo yari yakiririye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo yari aje gufata ifunguro rya mu gitonto muiri iyo resitora. Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida Barack Obama,Jay Carney,ngo Obama yabajwe cyane n’urupfu rwa Ann wamwakiriye neza mu gitondo,abwira umwana wa nyakwigendera w’umukobwa ko yifatanyije mu kababaro n’umuryango wose w’Ann kandi ko azakomeza kuwutekerezaho no kuwusengera. Nyirandikuryayo Ancille Umuryango.com |
