right side
Nyuma yo kurangiza amasomo Pull I Push ashishikajwe na muzika ye
kuya 5-07-2012 saa 03h24' | 2   | 143  yanditswe na

Nyuma y’igihe kinini umuhanzi Pull I Push atagaragara muri muzika , kuri ubu yagarutse n’ indirimbo nshya Amarira Y’umugabo aho yafatanyije n’umuhanzi Herve. Ariko kubera amasomo aba ahagaritse muzika.

Mu kiganiro yagiranye n’umuryango.com, yavze ko kubera ishuri byatumye aba hagaritse muzika gato, ariko nyuma yo gusoza amasome ye muri 2011, ubu ashishikajwe na muzika cyane. Kuri ubu akaba afite indirimbo nshya yise Amarira Y’umugabo, iri mu njyana ya hip hop akaba yarayikoreye mu nzu itunganya muzika izwi ku izina rya JBF record mu mpera z’uku kwezi tuvuyemo kwa Kamena.

Akomeza atangaza kandi ko ubu y’iteguye gushyira ingufu muri muzika kuko afite indirimbo nyinshi agomba gushyira hanze mbere yuko uyu mwaka urangira.

umuhanzi Pull I Push azwi cyane mu bitaramo bitandukanye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ubwo yigaga muri iyi kaminuza, akaba yaratangiye muzika ye mu mpera z’umwaka wa 2010.

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na JEAN Kuya 9-07-2012 saa 06:43"

Big up Pull !!! garuka uduhe imirongo man !

#2.Yanditswe na Kibaki Kuya 6-07-2012 saa 19:14"

Vraiment, inganzo ntiyihishira, ihora ikirigita nyirayo, nagaruke aryoshye.Welcome back !


Andika Igitekerezo Hano