right side
Nyuma yo gufata uduce dutandukanye,Ingabo za M23 zirashaka imishyikirano
kuya 9-07-2012 saa 04h49' | 519  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Ku cyumweru tariki 8/7/2012 nibwo umugi wa Rutshuru wafashwe n’ingabo z’umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira utundi duce twose twa Bunagana muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.Iryo fatwa rya Bunagana,Ingabo za Leta ya Congo zikaba arizo zabigizemo uruhare kuko arizo zatangije imirwano ubwo zarasaga ku ngabo za M23 mu rukerera rwo kuwa kane ;ngo ubu rero ingabo za M23 zirashaka imishyikirano na Kinshasa.

Nyuma y’uko ingabo za Congo zirukanwe mu karere ka Bunagana ndetse n’umugi wa Rutshuru zimwe zigahungira mu gihugu cya Uganda,abasirikare ba Koroneli Sultani Makenga,uyoboye M23,baratangaza ko bashaka imishyikirano na Leta ya Kinshasa.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa bibaza Koroneri Makenga niba ingabo ze zitazava mu mujyi wa Rutshuru ,yamushubije muri aya magambo :

« Tuzawuvamo ariko tuwusigire Monusco (Mission de l’ONU pour la Stabilisation en RDC) na Polisi y’igihugu ariko tuzaguma muri Bunagana kuko tugomba kuba kure y’abaturwanya ».

Akomeza agira ati « Guverinoma ya Kinshasa niyo igomba kuvuga niba ishaka amahoro niba ishaka ko tureka imirwano cyangwa se niba ishaka intambara,bagakomeza kurwana natwe ».

Nyirandikuryayo Ancille

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano