|
right side
![]()
Nyuma y’uko abasirikare bagenda bayitenguha, FARDC yiyemeje kwinjiza urubyiruko rwiganjemo n’inkumi
kuya 17-08-2012 saa 07h00'
| 2 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Igisirikare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC cyatangaje ko kigiye kwinjiza abandi basirikare bagizwe n’urubyiruko kugirango Kongo Kinshasa ibashe kurwanya M23 muri Kivu y’amajyaruguru. Minisitiri w’itangazamakuru Lambert Mende yatangaje ko Guverinoma ya Kongo Kinshasa ishishikariza urubyiruko rwose rwaba urw’abakobwa n’abahungu kujya mu gisirikare mu rwego rwo kongera ingufu mu kurinda umutekanow’igihugu. Yagize ati : « Dukeneye kuvugurura igisirikare cyacu tukagishyiramo abahungu n’abakobwa bashoboye gukora neza bagasimbura abahawe ikiruko ». « Hari abakoreye igisirikare imyaka 30 bagombaga guhabwa ikiruko cy’izabukuru, n’abandi bagikoreye imyaka myinshi nka 60,abo bose basize icyuho mu gisirikare cyacu,tugomba rero kubasimbuza abandi bashyashya ». Mende avuga ko kuba FARDC irimo kwakira abasirikare bashya ari ngombwa kuko icyo Guverinoma igamije ari ukwirukana M23 mu duce twose twa Kongo bityo rero ngo igisirikare gikeneye ingufu nyinshi. Impungenge ku baturage ba Kongo Kinshasa ni zose,bavuga ko bafite ubwoba kuko ngo babona igisirikare cya Kongo nta bushobozi gifite bwo kurwanya umutwe wa M23. Abakora ubushakashatsi babona igisirikare cya Kongo Kinshasa ibituma kivumbagatanya ari byinshi birimo kuba abasirikare bafashwe nabi,badahembwa neza ndetse n’umutwe wa M23 nawo ukaba warabaciye intege. Mende yemera ko abasirikare babo badafashwe neza ariko agahakana ko batinye kurwana n’ingabo za M23. « Ntabwo twagera aho abasirikare banga kurwanirira igihugu, ikibazo twagize ni uko twabuze intwaro kuko twarwanyijwe kuva mu myaka 10 kandi abaturwanya bo bafite ubufasha n’ubushobozi bwo kubona intwaro,ntabwo ari abasirikare banze kurwana ahubwo ni icyo kibazo twahuye nacyo ». Ku kibazo cy’umushahara w’abasirikare ,Mende yavuze ko bagiye kugishakira umuti.Yagize ati :« Iki kibazo ntabwo kiri ku basirikare gusa ahubwo kiri ku bakozi bose nk’abarimu ndetse n’abamisitiri ariko tugiye gushyiraho uburyo bushya bwo guhemba abakozi ba Leta harimo n’abasirikare ». Igisirikare cya Kongo ubusanzwe gihembwa na MONUSCO naho Akanama k’umutekano gashinzwe kwishyura abasirikare barinda umutekano w’abaturage ariko ntigashinwe guhemba abajya mu ntambara. Nyirandikuryayo Ancille Umuryango.com |
