|
right side
![]()
Nyagatare : Abagabo babiri bari mu maboko ya polisi bakekwaho kwiba iduka ryaTIGO
kuya 7-07-2012 saa 02h23'
| 224 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Kuri uyu wa gatatu ,polisi yataye mu maboko abajura babiri bashinjwa kuba baribye mu iduka rya TIGO riri mu Karere ka Nyagatare, bakaba batwayemo modemu n’ibindi bikoresho bitandukanye bijyanye n’amatelefone byari muri iryo duka. Abakekwaho kuba bibye muri iri duka akaba ari abagabo babiri Anastase Nzitangiye na mugenzi we Faustin Bayihorere ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare.Nzitangiye we akaba ari n’umusekirite wo ku kicaro cya TIGO kiri i Nyagatare Ny’iri riduka Simon Bataringaya akaba ari we watabaje inzego za polisi ubwo yafunguraga iduka rye agiye gucuruza agasanga hari ibintu biburamo ubwo yari agiye gutangira gucuruza muri icyo gitondo, polisi nibwo yahise itangira gukora iperereza ,ubwo yahise ifata Nzitangiye wari ugerageje gucika mbere y’uko akazi gatangira. Umuvugizi wa polisi Superintendent Theos Badege, akaba yasabye abaturage gukorana n’inzego za polisi mu rwego rwo guhererekanya amakuru kugirango babashe gukumira abanyabyaha . Yakomeje avuga ko Nyagatare ari umwe mu migi irimo kurushaho gutera imbere ariko ko uyu mujyi utagomba kurangwamo ubujura. Bataringaya urega Nzitangiye kuba umwe muri aba bajura akaba yavuze ko ubu bujura butari busanzwe muri uyu mujyi.Ibikoresho byatwawe bikaba bifite agaciro k’amafaranga angana n’17,233,500 frw. Fotos/police NAHIMANA Diane Umuryango.com |
