|
right side
![]()
Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y´umwaka umuryango.com wateguriye abakundana irushanwa
kuya 28-06-2012 saa 10h50'
| 20 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
“Hari ibintu bimwe uhora wibuka ndetse udashobora kwibagirwa ( some memories never end) “, aya ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo “ Some broken hearts never mend “ y´umucuranzi Don Williams. Umunsi wa mbere kuri buri kiciro cy´ubuzima wabaga utangiye ufite byinshi wagusigiye udashobora kwibagirwa. Ese urukundo urimo ubu rwantangiye gute ? Ese mwahuye gute, mu ubuhe buryo ? Wifuje kugira icyo umubwira se ? Byaragukundiye se kubona icyo umubwira ? Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y´umwaka Umuryango.com umaze, tubahaye uyu mwanya ngo mwongere mwibukiranye uwo munsi. Tubahaye uyu mwanya ngo mwongere mukongeze ibishashi by´urukundo byabatwitse uwo munsi. Jya hasi ahagenewe comments wohereze comment utubwira uko uriya munsi wa mbere wagenze. Comments nziza ( abahuye mu buryo butangaje) babiri ba mbere bateganyirijwe urugendo ruzabageza mu birunga gusura ibyiza bitatse u Rwanda birimo n´ingagi ndetse no kuruhukira muri Hotel Saint Anne, Hotel nziza cyane y´inyenyeli 2 iri i Musanze. Ikitonderwa : • Kohereza comments bizarangira taliki 24 Nyakanga 2012. • Kugira ngo tuzabashe kuguhamagara wakohereza ubutumwa bugufi kuri 0788308594 utumenyesha amazina washyize kuri comments ( kugira ngo tuyahuze na nyirayo kandi nomero yawe itagiye ku urubuga) • Ni byiza ko mbere yo kwitabira irushanwa wabiganiraho n´umukunzi wawe Ubwanditsi |
