|
right side
![]()
Mu gihe abakuru b’ingabo ku mpande zombi bari mu nama,Congo ngo iriyama u Rwanda
kuya 29-06-2012 saa 02h03'
| 1 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Mu gihe hari kuba inama ku bakuru b’ingabo hagati y’ibihugu byombi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kuzamura ijwi ryayo kuri uyu wa kane, ishinja u Rwanda kuba rufasha abarwanyi bo mu burasirazuba bwa congo, itegeka abayobozi b’ u Rwanda guhagarika kwemerera abasilikare barwo gukomeza gushyigikira intambara yo muri Kongo.
Amakuru dukesha direct.cd avuga ko ibi byavuzwe na Lambert Mende, umuvugizi w’igihugu cya RDC muri aya magambo ;" Dutegetse ko abayobozi b’u Rwanda bahagarika gukomeza kwemerera abasilikare barwo gukomeza kwivanga intambara yo muri Kongo’’ Ibi yabivuze ngo agendeye ku bimenyetso mpamo akesha raporo ya ONU , bigaragaza ko abarwanyi bigometse guhera mu kwezi kwa Gicurasi ku gisilikare cya Congo (FARDC) bakorera mu majyaruguru ya Kivu, ni mu burasirazuba, babona inkunga yo ku rwego rwo hejuru ituruka mu gisilikare cy’u Rwanda. Akanama ka ONU gashinzwe umutekano kuri uyu wa kabiri nijoro kashyize ahagaragara raporo y’abahanga bayo ikubiyemo ibi yanditse ku Rwanda ariko iyo raporo kimwe n’iya mbere ntiyari ifite umugereka(annexe) ,muri iyi raporo n’ubundi hakaba harimo ko u Rwanda rukomeje gutera inkunga ya gisirikare irimo intwaro, n’ibindi bikoresho bya gisilikare bikenerwa ku rugamba abarwanyi bo muri Kongo. Igihugu cy’u Rwanda nticyahwemye ndetse ntikinahwema guhakana ibikubiye muri iyi raporo ya Onu idafite ishingiro kuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo ubwo aheruka mu gihugu cya RDC yasobanuye neza ko izi nyandiko za Onu ari inyandiko zidafite ishingiro ahubwo zifite izindi nyungu zihariye zigendereye akaba yaranasabye ko zisuzumwana ubushishozi. MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
