|
right side
![]()
Lt Mutabazi wahoze arinda Perezida Paul Kagame yarusimbutse
kuya 16-07-2012 saa 09h10'
| 3 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Lt Mutabazi Yoweri Tobulende wahoze ari umurinzi wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubu akaba aba mu gihugu cya Uganda yatewe n’abantu bari bitwaje imbunda bashaka kumwica,ku bw’amahirwe ararusimbuka . Nk’uko yabitangarije ibinyamakuru bitandukanye byaba ibikorera mu gihugu cy’Ubugande ndetse n’ahandi,ngo abo bantu bashakaga kumwica basaga n’abanyarwanda. Aba bantu bakaba binjiye ubwo umugore we utwite yari arimo kureba televisiyo naho uyu mugabo we yari arimo kumva radiyo BBC, nibwo abantu basuhuje agiye kubareba bamwakiriza amasasu ahita agwa hasi ,avuza induru abaturanyi baramutabara, ba bantu bahita biruka . Nibwo polisi nayo yahise ihagera isanga Mutabazi akibaza ibimubayeho niko guhita atangaza ko Kagame n’ingabo z’u Rwanda zimufitiye ubwoba, ngo kuko bamaranye imyaka igera kuri 20 bakorana none bakaba bafite ubwoba ko azabamenera amabanga y’igihugu. Uhagarariye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international ukorera muri ako gace Sarah Jackson ,yatangaje ko arimo kwiga ku kibazo cya Mutabazi , ngo kandi azahura nawe muri iki cyumweru kugira ngo barebe icyo bamufasha. Mutabazi yakomeje gutangaza ko nawe ari umuntu nk’abandi ko nawe akeneye umutekano. Yakomeje avuga ko abo bicanyi atabashira amakenga, ngo kuko icyo bashakaga kugeraho ntacyo babonye .Kugeza ubu we n’umuryango we bakaba bari gucungirwa umutekano na polisi yo muri icyo gihugu. Source :http://www.africaglobalvillage.com, Umuryango.com |
