|
right side
![]()
Louise Mushikiwabo arasaba ONU guhumuka ikareba ukuri
kuya 26-06-2012 saa 10h04'
| 268 Izindi Nkuru
RDC : Makenga yasabye ingabo kuryamira amajanja kuko batangiye gusatirwa
Mitchell yisobanuye ku mpamvu yatumye arekura imfashanyo u Bwongereza bwari bwahagaritse k' u Rwanda
Ukwiyongera kw’abakora umwuga w’uburaya niryo pfundo ry’ubwiyongere bwa Sida mu Rwanda
Kongo Kinshasa : Abasirikari ba Angola bongeye kugaragara ku butaka bw'iki gihugu
Ubwo yari ku kicaro cy’Umuryango w’abibumbye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,Minisitiri Mushikiwabo yongeye gusaba umuryango mpuzamahanga gufungura amaso kugirango umenye ukuri bibazo biri kubera mu Burasirazuba bwa Kongo aho abaturage benshi bakomeje kuzira intambara iri hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za Reta ya Kinshasa. Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abari bitabiriye inama igamije kurinda abasivili ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo ku baturanyi kugirango ibibazo biri hagati y’abanyekongo bibe byabonerwa umuti ku buryo burambye. Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ibi,mu gihe kuri ubu habura iminsi ibiri gusa ngo inzego z’igisirikari hagati ya Kongo n’u Rwanda zihurire mu mujyi wa Goma aho bazahura baganira ku buryo haboneka umuti ku bibazo byatumye u Rwanda na Kongo bikomeza guterana amagambo ku waba ari inyuma y’ivuka ry’intamabara muri Kivu ya ruguru cyane cyane mu duce twa Rutchuru n’ahandi byegeranye. Mu kiganiro na Contact FM ,Madame Louise Mushikiwabo avuga ko umuti w’ibibazo bya Kongo uzava mu biganiro aho kwita kuri raporo zikunze gushyirwa hanze n’imiryango itandukanye. Umuryango.com |
