right side
Libiya mu matora
kuya 8-07-2012 saa 05h42' | 40  yanditswe na Ernest Ndayisaba

kuri uyu wa Gatandatu abanyalibiya bihitiyemo abayobozi mu mucyo no mu bwisanzure nyuma y’ubutegetsti bwa Kadhafi bw’igitugu.

Nyuma y’amakimbirane yabaye muri Libiya ndetse akageza k’urupfu uwahoze ari umukuru w’icyo gihugu Moammar Kadhafi ,abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri bitabiriye amatora yo kwihitiramo abayobozi bagize inama y’igihugu bagera kuri 200.Abayisiramu bakaba bizera kwegukana intsinzi nko mu bihugu by’abaturanyi bya Tuniziya na Misiri .Muri ayo matora umuntu umwe akaba yahasize ubuzima .

Aya matora akaba yaritabiriwe n’intumwa z’umuryango w’abibumbye, aho ari ubwa mbere mu mateka y’igihugu cya Libiya.Izi ndorerezi zatangaje ko aya matora yabaye mu mucyo.Zakomeje zivuga ko ibi bintu bibaye ku nshuro ya mbere mu gihugu cya Libiya aho abaturage bihitiramo abayobozi babo nta gitugu ngo ibi bikaba byerekana ejo heza hazaza ha Libiya nyuma y’ingoma y’igitugu ya Kadhafi .

Ibyavuye muri aya matora bikazatangazwa ku mugaragaro ku wa mbere cyangwa ku wa kabiri.Abatuye umujyi wa Tripoli ndetse na Benghazi, bakaba baratangarije ibiro by’amatora ko banejejwe n’aya matora nyuma yo kumara imyaka 40 bayoborwa ku gitugu ,bamwe mu batora bakaba bari bitwaje amabendera agizwe n’ibara ry’icyatsi, umutuku n’umukara mu rwego rwo kwishimira izi mpinduka.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa interineti 20 minutes, akaba avuga ko iyi nama nkuru y’igihugu itowe muri Libiya ,izafasha igihugu gutora guverinoma nshya.Aya matora akaba yabaye ibyishimo by’abanyalibiya ndetse akaba yerekana icyerekezo cyiza cya Libiya,nyuma y’ingoma y’igitugu yahitanye inzirakarengane nyinshi .

NAHIMANA Diane

Umuryango .com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano