right side
Libiya : Bwa mbere mu mateka, amatora mu mucyo
kuya 9-07-2012 saa 14h37' | 41  yanditswe na Olive Mukahirwa

Muri Libiya, bwa mbere mu mateka, abaturage barenga miliyoni ebyiri bitabiriye amatora y’ abayobozi bagize inama y’igihugu bagera kuri 200, nyuma y’imvururu nyinshi ndetse n’intambara byabaye muri icyo gihugu bikageza ku rupfu rw’uwahoze ayobora libiya, coloneli Muammar Kadaffi.

Ubwitabire bw’amatora bukaba bugera kuri 60% nkuko byatangajwe na komisiyo ishinzwe amatora muri Libiya.

Indorerezi z’umuryango w’abibumbye zatangaje ko aya matora yabaye mu mucyo, kandi ko kuba abaturage ba Libiya babashije kwitorera abayobozi babo ku ncuro ya mbere, bigarara ko Libiya iri kugana ahantu heza hashimishije nyuma y’ingoma y’igitugu ya kadafi.

Ibyavuye muri aya matora biteganyijwe ko bitangazwa kuri uyu wa mbere cyangwa se ku wa kabiri. Abaturage bo mu mugi wa Tripoli ndetse na Benghazi bakaba bavuga ko banejewe no kuba bitabiriye amatora nyuma yo kumara imyaka 40 bayoborwa ku gituku.

Aba baturage mu kwitabira amatora bari bitwaje amabendera agizwe n’ibara ry’icyatsi, umutuku n’umukara mu rwego rwo kwishimira izi mpinduka.

Amakuru ari gutangarizwa ku rubuga rwa interineti 20 minutes, akaba avuga ko iyi nama nkuru y’igihugu itowe muri Libiya , izafasha igihugu gutora guverinoma nshya.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano