right side
Kuri uyu wa gatanu, nibwo urubanza rwa Ingabire Victoire rusomwa
kuya 28-06-2012 saa 10h50' | 183  yanditswe na

Ingabire Umuhoza Victoire Umuyobozi w’Ishyaka FDU ritaremererwa gukorera mu Rwanda watawe muri yombi mu mwaka wa 2010, urubanza rwe rurasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2012, n’Urukiko Rukuru.

Ingabire yatahutse mu Rwanda ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo yari aje kwandikisha ishyaka rye, ngo azabashe guhatanira umwana w’Umukuru w’Igihugu mu matora yagombaga kuba muri uwo mwaka mu kwezi kwa Kanama. Ingabire ariko nti byigeze bimuhira.

Ingabire watawe muri yombi mu kwezi kwa Mata mu mwaka w’2010, icyo gihe yaregwaga ibyaha birimo gukorana n’ imitwe y’iterabwoba , ivangura n’amacakubiri hamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Muri uwo mwaka kandi nibwo haje Umunyamategeko w’Umunyamerika Prof. Peter Erlinder wari uje kumwunganira, nawe atabwa muri yombi akurikiranyweho ingengabitekerezo ya jenoside n’ubwo nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi, kugeza ubu urubanza rwe nawe rukaba rutegereje kuburanishwa.

Kuva icyo gihe urubanza rwa Ingabire rwakomeje kuzunga muzunga muri iki gihe cy’imyaka ibiri ishize bigera mu Rukiko Rukuru. Ingabire kandi yaje kujya mu rubanza rumwe n’abandi basirikare aribo Major Uwumuremyi Vital, Col Nditurende Tharcisse, Lt. Col. Habiyaremye Noël ndetse na Cap. Karuta Jean Marie Vianney bose bahoze mu mitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR ikorera muri Congo-Kinshasa, bamwe muri bo bashinjaga Ingabire ko bagiranye ubufatanye mu iremwa ry’umutwe w’ingabo wagombaga gutera u Rwanda ariko we yabihakanaga yivuye inyuma.

Muri urwo rubanza Ingabire yashinjwaga ibyaha birimo gutera inkunga umutwe w’iterabwoba no gushishikariza abandi kurikora, gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu, n’amacakubiri, yunganirwaga n’abanyamategeko babiri harimu Umunyarwanda Me Gatera Gashabana ndetse n’Umwongereza Me Ian Edouard.

Uru rubanza rwa Ingabire ni rumwe mu manza zimaze igihe kirekire ziburanishwa, kandi rwagaragayemo ibintu byinshi bitandukanye ndetse no ku munota wa nyuma w’umusozo warwo Ingabire yarahakanye aratsemba ko atazongera kwitaba Urukiko ngo kuko nta cyizere yari agifitiye ubutabera bw’u Rwanda.

Ingabire w’Umucungamari waje kuba umunyapolitiki dore ko afite impamyabushobozi ya Kaminuza mu bijyanye n’icungamari, yavutse mu mwaka w’1968 i Rubavu mu cyahoze ari Gisenyi, ubu ni mu Ntara y’Iburengerazuba. Yashakanye na Muyizere bafitanye abana batatu, yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa burundu, mugihe nyamara we n’abamwunganira basabye ko yagirwa umwere akarekurwa kuko batahwemye kuvuga inshuro nyinshi ko Ingabire Victoire afunzwe ku mpamvu za Politiki, ndetse we akaba yareruraga akavuga ko afunzwe kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Biteganyijwe ko urubanza rwe rusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2012, impande zombi igihe zitakwishimira isomwa ry’urubanza zizaba zisigaranye amahirwe amwe yo kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga.

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano