right side
Ku myaka 71,afite impamyabushobozi 29 zose za kaminuza
kuya 28-06-2012 saa 09h05' | | 173  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Ubundi mu buzima busanzwe, biragoye kugeza ku mubare w’impamyabushobozi ungana gutya kuko akenshi umuntu aba akora byinshi bitandukanye byamufasha kubaho bityo uwo mwanya wo kwiga ntawubone. Michael Nicholson

Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa interineti,gentside.com, Michael Nicholson wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, muri uyu mwaka araba akora ibirori byo kwishimira ko arangije kugira impamyabushobozi ya 29.

Uyu mugabo nk’uko abyivugira mu gitangazamakuru, ABC News avuga ko we yakomeje kwiga, agakora uturaka dutuma akomeza kwirihira amashuri, kandi akaba ateganyaga kuzabona impamyabushobozi nyinshi zishoboka mu buzima bwe.

Muri izo mpamyabushobozi yibitseho harimo izo mu rwego rwa masters (ikiciro cya gatatu cya kaminuza) 22 na doctorat imwe, kandi izo mpamyabushobozi zose zikaba zerekeye ku burezi (education), kuko nibyo yahisemo kandi arabikunda.

Michael kandi ateganya guhita akomeza kwiga mu mwaka w’amashuri uzakurikiraho kuko ateganya nibura kugeza ku mpamyabushobozi 33 cyangwa 34. Akomeza avuga ko nazirangiza azaba ashoje amashuri ye, akaba ateganya kuzaba nibura ageze mu myaka 80. Abanga kwiga mwumvireho.

Ifoto : mlive.com

NSENGUMUREMYI Jean Baptiste

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano