right side
Koffi Anan nawe asanga inshingano yahawe ntacyo zizageraho
kuya 9-07-2012 saa 14h24' | 37  yanditswe na

Koffi Anan wigeze kuba umunyamabanga mukuru wa Loni kuri uyu wa mbere aragera I Damas muri Syria nk’ umuhuza mu kibazo cy’ intambara ikomeje kuyogoza icyo gihugu.

Cyakora nawe ngo yaba yaratangiye gucika intege aho abona ko inshingano yahawe ntacyo zizageraho . Mu minsi ishize akaba ngo yarasanze igihugu cya Irani nacyo gikwiye kugira uruhare mu kumvikanisha abanya syria , ibi ariko akimara kubivuga abanyabulayi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahize bamwamagana kubera amakimbirane bisanganiwe n’ iki gihugu ku ntwaro za nucleaire .

Imirwano nayo irakomeje aho kuri iki cyumweru gusa ingabo za Leta zivuganye abo zita abarwanyi bayigometseho bagera kuri 37 nyamara imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwamuntu yo ikavuga ko ari abaturage .

Sitio NDOLI

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano