|
right side
![]()
Kigali:Maniraguha akurikiranyweho guteragura ibyuma mugenzi we bakoranaga
kuya 21-06-2012 saa 01h34'
| 1 Polisi y’Akarere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri yafashe umusore w’imyaka 19 witwa Vianney Maniraguha nyuma yo guteragura ibyuma mugenzi we Elisa Habimana w’imyaka 21 bakoranaga muri resitora y’uwitwa Sinamenye.
Elisa Habimana yahise ajyanwa mu bitaro bikuru bya CHUK,mu gihe nyirigukora aya mahano yabaye acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muhima mu gihe hagikorwa iperereza. Andi mahano nkaya akaba yarabereye ,mu Karere ka Gicumbi,aho abantu bataramenyekana binjiye mu rugo rw’uwitwa Faustin Twajamahoro bagateragura ibyuma umugore we mu gahanga kugeza ubu akaba ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Manyangiro. Umuvugizi wa polisi Superintendent Theos Badege akaba yatangaje ko kunywa ibiyobyawenge ndetse n’inzoga zitemewe ku rugero rukabije aribyo akenshi biba biri inyuma y’ibikorwa nk’ibi. Pilisi y’igihugu ikaba yarahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitemewe kuko aribyo nyirabayazana w’ibyaha byinshi,nk’ubwicanyi,ihohotera gufata ku ngufu n’ibindi. Foto/Polisi Ubwanditsi/Umuryango.com |
