right side
Jose Chameleon ari kwibera kuri Ambasade ya Tanzaniya mu rwego rwo kwigaragambya
kuya 27-07-2012 saa 08h11' | 1   | | 997  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Jose Chameleon yiyemeje kwibera kuri ambasade ya Tanzaniya muri Uganda aho atangaza ko atazahava kugeza ubwo bazaba bamaze kumuha pasiporo ye bamwatse mu minsi ishize ubwo yari Dar es Salaam. Chameleon anywa icyayi na capati kuri Ambasade ya Tanzaniya,aho yibera mu rwego rwo kwigaragambya

Bivugwa ko pasiporo ya Chameleon yafashwe nyuma yuko umunya Uganda yibye Leta ya Tanzaniya ubwo bifuzaga ko Chameleon ajya kuririmba ku munsi mukuru w’Igihugu cyabo akabiba amadolali 35000 bari boherereje Chameleon ngo aze kuririmba.

Amakuru dukesha Bukedde,avuga ko Pasiporo ya Chameleon yafashwe hamwe n’izindi ebyiri harimwo iya DJ we Black n’umuririmbyi wa Leon Island witwa Kalimi.Bose bari mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya ku itariki ya 8/07/2012 umugabo bita Eric Shigongo abasaba pasiporo zabo ngo bazifotore, barazimuha ahita ababwira ko bagomba kubanza bakishyura amadolali yibwe yari yoherejwe kugirango Chameleon azaze kubaririmbira.

Chameleon ntibimushimishije na gato kuko atigeze atabarwa na Leta ya Tanzaniya ndetse n’iya Uganda ngo kubera ko yabafashije gufata umugabo wari wibye ayo madolali George Mugabe, ariko ubwo yari mu Rwanda aririmba, Mugabe amusangayo kandi yari yamusize kuri polisi amubwira ko ashobora kumugirira nabi kuko yamufungishije.

Avuga ko yasabye ambasaderi wa Tanzaniya muri Uganda ngo amufashe ashobore kubona pasiporo ye hanyuma we akamusubiza amubwira ko agomba kubyikorera.

Bino nibyo byatumye akambika aho kuri Ambasade hafi na Hotel bita Serena I Kampala.Aravuga ko atazaha kugeza ubwo bazaba bamuhaye pasiporo ye.

Yatangaje ko kuva bamwaka pasiporo yari afite Concert ahantu hanyuranye ubu akaba ari kwishyuzwa miliyoni zigera kuri 42 kuko atabonye uko azijyamwo kuririmba.

Ibibazo bya Chameleon byinjiyemo ukuriye polisi muri Uganda Lt.Gen.Kale Kayihura wabanje kumusaba imbabazi kuko polisi itagize icyo imufasha.Yamwijeje ko bagiye gukora ibishobok byose pasiporo ye iboneke mu gihe Chameleon we atangaza ko atazava kuri Ambasade kugeza ubwo pasiporo izaba ibonetse.

Ernest NDAYISABA

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na -xxxx- Kuya 29-07-2012 saa 09:19"

umugabo yararenganye


Andika Igitekerezo Hano