|
right side
![]()
Johnny Depp na Vanessa Paradis batandukanye
kuya 20-06-2012 saa 05h08'
| 145 Nyuma y’uko hari hashize igihe kigera k’ukwezi amakuru atari afite gihamya avuga ko Johnny na Vanessa baba batagikundukanye, ubu noneho amakuru y’impamo yemeza ko batandukanye koko. « Johnny Depp, umukinnyi w’amafilime na Vanessa Paradis, umuririmbyikazi batandukanye ntibakibanye. Aba ariko batandukanye neza kuko bemeranyije gukomeza kubahana mu rwego rwo kubahisha buri umwe muri bo ndetse no kugira ngo bubahirize abana babo cyane cyane. » Aya ni amakuru Johnny Depp yatangarije ikinyamakuru cyandika ku bijyanye n’imyidagaduro, Entertainment Tonight. Mu gihe cy’imyaka 14 bari bamaranye babana , Johnny Depp na Vanessa bari bafitanye abana 2, Lili-Rose w’imyaka 13 y’amavuko na Jack w’imyaka 9 y’amavuko. Aba bari batuye mu majyepfo y’igihugu cy’Ubufaransa, nyuma baje kwimukira mu mujyi wa Los Angeles aho bari bahamaze umwaka umwe,ari naho batandukaniye. Mu gihe kandi bahamaze ntibigeze bagaragara ku itapi itukura bari kumwe. Johnny Depp na Vanessa Paradis bahuye mu mwaka w’1998, bahita bakundana, aha hari muri hoteli Coste aho buri umwe yari yasohokanye n’inshuti ze, Johnny ngo akaba yarakuruwe mbere na mbere n’ijosi rya Vanessa. Mu mibanire yabo, Vanessa yakoreye umukunzi we Johnny ibyiza byinshi ariko nabwo ngo Johnny yabangamiwe cyane n’uko mu rugo rwabo atigeze abonamo ubwuzuzanye, ibi ni byo yatangarije VSD. Vanessa kandi nawe mu mwaka wa 2010, mu kiganiro yagiranye n’akanyamakuru ELLE, yavuze ko ashobora gukora urutonde rutagira aho rugarukira rugaragaza ibyiza yishimiye ku mukunzi we Johnny. Iyi kupure ntiyigeze iteganya ibyo gutandukana ariko kandi ntiyigeze ifata gahunda yo gushyingiranwa . MUKAHIRWA Olive Umuryango.com |
