right side
Iniesta umukinnyi w’ikipe ya Espagne yagize ubukwe
kuya 12-07-2012 saa 09h01' | | 433  yanditswe na Ernest Ndayisaba

Abasore bazwi cyane mu mupira w’amaguru ndetse n’abandi bantu banyuranye bari bitabiriye ubutumire, bataha ubukwe bwa Andres Iniesta kapiteni w’ikipe ya Espagne iherutse gustinda ibitego 4-o ubwo ikipe ye yakinaga n’Ubutariyani i Kiev ku mukino wa nyuma wa Euro 2012.

Abantu bagera kuri 700 bari bamutahiye ubukwe,barimo ababa mu ikipe ya Barcelone ndetse n’abo mu ikipe y’igihugu.

Mu bashyitsi bakomeye harimo abakinnyi bagenzi be bakinana mu ikipe ya Barcelone nka Lionel Messi,Xavi,Carles Puyol na Gerard Pique, ndetse n’umunyezamu ari nawe kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, Iker Casillas.

Uwo bashakanye ni Ana Ortiz banafitanye umwana w’umukobwa ,bibarutse umwaka ushize.

Iniesta ni umwe mu bakinnyi ba Espagne bakundwa,kubera uburyo yitwara neza mu mupira w’amaguru ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi.Yahaye igihugu cye umwanya wa mbere nawe ubwe afata umwanya wa mbere nk’umukinnyi witwaye neza muri Euro 2012.

Umutoni Laetitia

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano