right side
Inama y’umuhezo muri Uganda
kuya 25-06-2012 saa 11h56' | | 262  yanditswe na Olive Mukahirwa

Perezida Museveni wa Ouganda , Rebecca Kadaga umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ouganda na Amama Mbabazi Minisitiri w’intebe kuri icyi cyumweru tariki ya 24 Kamena bagiranye inama mu rwego rwo gushaka amahoro mu ishyaka ryabo NRM ( National Resistance Mouvement) ari naryo riri kubutegetsi.

Mbabazi akaba ari umunyamabanga w’iryo shyaka naho Kadaga we akaba visi perezida waryo.

Ibyavuye muri iyo nama bikaba bitatangarijwe itazangazamakuru, ariko ikinyamakuru dukesha iyi nkuru, The daily monitor kikaba kivuga ko iyi nama yabereye ahitwa Rwakitura, yabaye mu rwego rwo gushaka umwuka mwiza nyuma yaho mu minsi ishize hari hagaragaye umwuka utari mwiza muri iryo shyaka ubwo hatorwaga abadepite bo guhagararira Ouganda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’Afurika yIburasirazuba(EALA).

Umuvugizi wa Perezida , Mr Tamale Mirundi akaba atangaza ko iyo nama yabaye ariko ntiyavuga ibyavuye muri iyo nama ndetse nibyibanzweho, gusa akaba avuga ko ari uburyo bwo gukemura ibibazo biri imbere muri iryo ishyaka.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano