right side
Imibiri yabo yabonetse ku kiyaga cya Bordeau
kuya 26-06-2012 saa 07h21' | 295  yanditswe na Olive Mukahirwa

Abana bari bamaze iminsi igera kuri ibiri baraburiwe irengero bagiye koga mu rwego rwo kwishimisha ku munsi wabo w’amavuko bakarohama, imirambo yabo yagiye yaboneka.

Inkuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, kuri uyu wa kabiri mu masaha ya mu gitondo muri Gironde mu gihugu cy’Ubufaransa habonetse imibiri y’abana babiri b’abahungu bari mu kigero hagati y’imyaka irindwi n’umunani abo bana bari barohamye kuwa gatandatu muri piscine y’’Eysines hafi ya Bordeaux.

Umuryango w’aba bana uvuga ko bishwe n’amazi ubwo bari bari koga muri iyo piscine ariko kuko batari bazi koga byatumwe batabasha kwivana muri ayo mazi.Hakaba hari kuwa gatandatu nyuma ya saa sita ubwo bari kwizihiza isabukuru zabo z’amavuko.

Iyo mibiri y’abo bana ikaba yabonetse kuri uyu munsi mu gitondo nyuma y’aho bari babashakishirije hafi y’ikiyaga cya Bordeau ariko ntibababone.

MUKAHIRWA Olive

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano