|
right side
![]()
Ikipe ya APR FC ku nshuro ya 7 itwaye igikombe cy’Amahoro
kuya 5-07-2012 saa 03h22'
| 1 Izindi Nkuru
Isonga FC yashyize abakinnyi ba yo bose ku isoko
Faustin yiteguye kwerekeza muri CECAFA Kagame Cup n’umutima mwiza
“Faustin yibagirwa vuba”- Didier Gomes ababajwe cyane n’uko uyu mukinnyi yanze kujyana na Rayon Sports
“Iyo nitegereje umupira w’abanyarwanda mbona nabagira inama yo kuwureka bakajya birebera uwo hanze”- Perezida Paul Kagame
Ibi ikipe ya APR imaze kubigararza mu mukino wa nyuma w’iki gikombe cy’Amahoro wayihuzaga n’ikipe ya POLICE FC kuri stade Amahoro i Remera. Muri uyu mukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka, dore ko igice cya mbere cyaje kurangira nta kipe yari yatsinda indi. Ibi siko byaje gukomeza mu gice cya kabiri kuko amakipe wabonaga ahuzagurika.Ku munota wa 20 w’igice cya kabiri, ikipe ya Pplice yaje kubona penaliti, iterwa n’umusore Kagere Meddie, Police iba ifunguye amazamu ya APR. Nta mwanya munini waciyemo kuko nyuma y’iminota 14 gusa, umusore w’ikipe ya APR Mugiraneza Jean Baptista uzwi nka Migi, yahise yishyura igitego. Ubwo hari ku munota wa 34 agitsindishije umutwe. Iminota 90 y’umukino yose yarangiye amakipe anganya kimwe kuri kimwe, iminota 30 ya kamparampaka,muri iyi minota ikipe ya APR yaje ubona ifite imbaraga cyane kurusha ikipe ya Police, . Ku munota wa 26 habura ngo iminota 4 gusa ngo umukino urangire, Karekezi Olivier winjiye asimbuye aba asezereye ikipe ya Police. Ni ibyago byinshi ku ikipe ya Police kuko iyi ari inshuro ya 2 bagera ku mukino wa nyuma Ariko ntibakore ku gikombe cy’Amahoro, ibi kandi n’ibiyishimo byinshi ku ikipe ya APR CF kuko ari ku nshuro ya 7 yegukanye iki gikombe cy’Amahoro.
Sitio NDOLI Umuryango.com |
