right side
Ibyateza imbere abantu ni byinshi,abantu ubwabo nibo bagomba kwihitiramo
kuya 7-07-2012 saa 06h33' | 142  yanditswe na

Ibi akaba aribyo Perezida wa Repeburika Paul Kagame asaba abatuye akarere ka Nyagatare mu ijambo yahaye abavuga rikijyana (opinion leaders) nyuma yo gufungura ku mugaragaro uruganda ruconga amabuye akavamo amakaro The east African granite industries ltd, ndetse anasura ahagiye kubakwa Hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri 4. Hari ku munsi w’ejo tariki ya 6, Nyakanga 2012.

Muri ru ruzindiko umukuru w’igihugu Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyagatare, yafunguye ku mugaragaro uruganda ruconga amabuye akavamo amakaro, asura ahagiye kubakwa Hoteli iri ku rwego rw’inyenyeri 4 mu Murenge wa Mirama ndetse asura n’igishanga gihingwamo ibigori.

Nyuma yo gusura ibi bikorwa remezo Perezida paul Kagame yahaye ikiganiro abavuga rikijyana, opinion leaders aho yababwiye ko hari byinshi byateza imbere abantu, ariko ibigomba guherwaho akaba ari abantu ubwabo bagomba kubitekerezaho kugirango amajyambere agerweho.

Akaba yakomeje avuga ko ibi bikorwa yatashye ku mugaragaro ari bike ugereranyije n’ibiri muri aka Karere, ariko ko nubwo ari bike bifite agaciro kanini.

Muri iki kiganiro, aba bayobozi bahawe umwanya wo kubaza ibi bazo , aho benshi bagarutse ku gushima cyane kurusha kubaza, bimwe mu bibazo byabajijwe n’aba bayobozi bikaba ari nabyo byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred ari umuhanda uhuza Akarere ka Nyagatare n’Akarere ka Gicumbi , sitade y’Akarere , ikibazo cyo kuba abantu ari benshi ugereranyije n’ibitaro by’aka karere dore ko hari ibitaro bimwe gusa muri aka karere.

Kuri ibi bibazo, bimwe Perezida wa Repubulika yahavuye bibonye ibisubizo, harimo nk’ikibazo cy’ibitaro, amazi make y’amatungo ndetse n’umuhanda uhuza Akarere ka Nyagatare n’akarere ka Gicumbi. Ikindi kandi abarozi bo muri aka Karere bagabiye inka 120 umukuru w’igihugu.

Aka karere ka Nyagatare umukuru w’igihugu yasuye ni kamwe mu turere tugize intara y’uburasirazuba gatuwe n’abaturage 421156 batuye mu mirenge 14 igize aka karere. Karangwa n’ubushyuhe bwinshi butera aka Karere kubura amazi, abagatuye bakaba bakungahaye ku buhinzi bw’ibigori n’ubworozi bw’inka.

Sitio NDOLI i Nyagatare

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

Andika Igitekerezo Hano