right side
Gutanga igitsina nka ruswa yo kubona akazi ku bagore
kuya 14-08-2012 saa 03h27' | 4   | 2073  yanditswe na Laetitia Umutoni

Nkuko tubikesha urubuga globalpressinstitute.org mu nkuru yanditswe na Ritha Bume,kubona akazi mu bigo bimwe na bimwe hano mu Rwanda ku bakobwa cyangwa abagore byaba bibabgora akenshi aho basabwa kubanza kuryamana n’abatanga ako kazi kugirango bakabahe.

Umugore umwe,utarashatse ko bamuvuga mu mazina ,avuga ko kubona akazi byamugoye cyane,kuko abo yasabaga akazi babaga bamushaka kurusha uko bashaka umusaruro azatanga mu kazi.

Yavuze ko umwaka ushize,yasabye akazi mu kigo cyikorera i Kigali, mu murwa mukuru w’u Rwanda.Ariko ubwo yatangaga ibaruwa isaba akazi ku muyobozi, ngo umuyobozi yahise amubwira ko hari ibindi bisabwa.

Aha yavuze ko ,umuyobozi yahise amuhamagara,amubwira ngo agaruke ku biro bye.

Umugore yaragarutse,kugirango yumve icyo ashaka kumubwira,atamubwiriye kuri telefone.Umugore,avuga ko atari kwanga gusubirayo kuko yatinyaga kubura akazi,iyo aramuka abisuzuguye.

Umugore agezeyo,umugabo yatangiye kumubwira ibintu byinshi ,umugore yumva bitajyanye n’akazi,nyuma aza kumubwira ngo namwitwaraho neza arahita amuha akazi.

Umugore yagize amatsiko yo kumubaza icyo ibyo bishatse kuvuga,umugabo amubwira ko yifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Aha umugabo yagize ati :” Nawe nk’umuntu mukuru,urabyumva ko tugomba kumenyana tukajya dusohoka muri week end,kandi igihe cyose ngukeneye ukaba uhari,tukicara ahantu tugasangira,byaba ngombwa tukaniraranira.”

Umugabo yamubwiraga ko nabyemera,azamuha akazi,akajya amuhemba umushahara yifuza kandi ko azajya amwongereraho amafaranga yo kwishyura inzu abamo.

Umugore yamubwiye ko azabyigaho,gusa ngo ntiyongeye gusubirayo, ari nabyo byamuviriyemo kubura ako kazi .

Abashakashatsi,bavuga ko gutanga igitsina bigaragara cyane ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Haba abagore cyangwa abagabo, hari abatanga cyangwa bagahabwa akazi kuko babanje gutanga igitsina.Ariko ibi hakaba hari itegeko ribihana,hakaba hari n’imiryango idaharanira inyungu yatangije gahunda yo kubirwanya.

Abagore bagera kuri 84.5%,n’abagabo bagera kuri15.5% bahura n’iki kibazo ku isoko ry’umurimo,nkuko Transparency International Rwanda umuryango udaharina inyungu ubivuga. Abagore 29% bahura no gutanga ruswa y’igitsina ku isoko ry’umurimo,usanga ari abanyamabanga mu biro runaka cyangwa se abagore bari gushaka akazi.

Rimwe na rimwe abagabo nabo bahura n’iyi Ruswa kugirango babone akazi ,gusa hari ibihano biteganyirizwa umuntu wagaragayeho kwaka iyi ruswa nkuko umuvugizi w’ubutabera bw’u Rwanda Charles Kariwabo abivuga.

Ingingo ya 12 n’iya 16 ziri mu itegeko rya 23 ,zivuga ko umuntu wese ugaragayeho kwaka cyangwa gutanga ruswa y’igitsina kugirango abone serivisi cyangwa ayitange,ahanishwa igihano cy’igifungo kugeza ku myaka 10 n’amande y’amafaranga kuva ku bihumbi 50.000 kugera kuri 1000.000.

Charles yavuze ko abakobwa bakunda guhisha ibyababayeho,anabashishikariza kujya babibwira polisi mu gihe bahuye n’ikibazo nk’icyo cya ruswa ishingiye ku gitsina.

Umuyobozi mu biro by’umuvunyi,ushinzwe kurwanya ruswa n’ibindi byaha bisa nayo Jeanne Pauline Gashumba,yavuze ko bazakomeza gufatanya na Transparency International Rwanda kugirango icyaha cya ruswa gicike .

Source :http://www.trust.org/trustlaw/news/...

Umutoni Laetitia

Umuryango.com

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru
#1.Yanditswe na willy kiruhura Kuya 8-11-2012 saa 06:04"

nguko rero namwe mwabyunvise haruguru nukuvuga ngo utagifite ntakazi ngaho nguko rero

#2.Yanditswe na Rugumire Kuya 14-08-2012 saa 23:50"

Byumve uhore ni umwana w’umunyarwanda ! Ubusambanyi, rero si ubusambanyi, abirirwa bamamaza kurwanya ihohotera hariya ntibajya bahatera akajisho ! Nyamara se byifashe bite ? Uwakabirwanyije niwe ubikora ahubwo akabica iruhande akajya mu bindi bidafite ibisobanuro ! Nihe mwari mwumva bavuga ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi ?! Ahubwo wumva ngo kanaka yafashe umwana ku ngufu, ngo yarongoye itungo, inkuru nk’izo nizo tugezwaho ! Nguko uko imvugo ihindurwa ubundi abazungu bagashoramo ibifaranga abandi nabo bakabiheregeta ngo bari mu mishinga yo kurwanya ihohotera...! Nimurwanye da nzaba nza gukora mediation !

#3.Yanditswe na Kampire Kuya 14-08-2012 saa 12:39"

Ndi umugore w’igishongore nanjye mbyibonaho ariko aho ngeze igitsina cyanjye cyabigizemo uruhare kandi umugabo wanjye tubanye neza nta ntugunda ariko abimenye twaserera ndamuzi, ariko se buriya aziko ariwe uryaho wenyine ? Igikuru ni ifaranga, what is sex, nothing( give and go) ?. Ubu umugabo wanjye yirirwa atembera muri Benz atazi aho yavuye, icyamubwira ko ari amasitu

#4.Yanditswe na Mugenzi Kuya 14-08-2012 saa 08:50"

nIMBE NABO BARAGITANAGA AKO KAZI BAKAKABONA ! IYABA MWARI MUZI KO HARI ABABUZE AHO BAGITANGA ARIKO BAKABONA AKO KAZI ! UBU SE MUKEKA KO ABARANGIJE KAMINUZA BATEGA MURI WEKEND BAKAJYA UGANDA ARI UKO BABA BARABONYE UBAKA ICYO GISETSAMFIZI NGO ABAHE N`AKAZI KABAHEMBA AKAYABO BAKAKIMWIMA ! ICYO NZI CYO NI UKO UMUGORE CG UMUKOBWA NUBWO WAMUHA AKAZI UTAMWATE ICYO GITSINA IKINDI GIHE WAGISHAKIRA N`UBWO YABAYARAGEZE MU KAZI URI SHEFU WE WARYAHO, ABAGORE BENSHI UBU NTIBAKIGORANA !!


Andika Igitekerezo Hano